UN yasabye u Rwanda gufasha abakozi bayo bashinzwe ibikorwa by’umutekano
Ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, madamu Mbaranga Gasarabwe Clotilde wungirije umunyamabanga mukuru wa LONI ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano yasabye u Rwanda ko rwafasha abakozi ba LONI mu gukurikirana umutekano kandi rukababa hafi.
Mu biganiro bagiranye tariki 10/07/2013, Madamu Mbaranga Gasarabwe yasabye minisitiri w’Ingabo mu Rwanda gufasha abakozi ba LONI bazakorera mu Rwanda mu gukurikirana uko umutekano ubungwabungwa.
Umuryango w’Abibumbye ufite ishami ryihariye bita United Nations Department of Safety and Security, UNDSS rishinzwe gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa by’umutekano, gusesengura no guhanahana amakuru ku bimenyetso ibyo aribyo byose byahungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage hirya no hino ku isi hagendewe kubyo abo bakozi bagenda bakusanya mu bihugu binyuranye.
Madamu Mbaranga Gasarabwe yavuze ko abo bakozi batabasha kugera ku ntego zabo ngo banasohoze akazi bashinzwe bonyine, bityo akaba ari mu Rwanda mu gusaba inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu kuzabafasha kandi zikababa hafi mu kazi ka buri munsi.
Mu rugendo agirira mu Rwanda kandi, biteganyijwe ko uyu munyamabanga wungirije umunyamabanga mukuru wa LONI ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano azitabira imihango yo gutangiza imyitozo yo ku rwego rwo hejuru igamije guca burundu akarengane n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Iyi myitozo itangira kuri uyu wa 11/07/2013 izitabirwa n’abahanga mu nzego z’umutekano bo mu bihugu 37, izakirwa na polisi y’u Rwanda, abayitabiriye bakazatozwa uko bakumira ihohoterwa ritarakorwa ndetse no kurwanya abarikora hagamijwe kurihagarika mu bihe ibyo aribyo byose, cyane cyane mu bihe by’intambara n’imvururu.

Iyi myitozo yo mu cyiciro cya CPX, Command Post Exercise yahawe inyito ya “Africa unite” Ending Violence Against Women and Girls, twakwita mu Kinyarwanda ngo “Afurika ihurije imbaraga hamwe mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa”
Madamu Mbaranga Gasarabwe yavuze ko azitabira iyo myitozo mu rwego rwo kwirebera intera u Rwanda rugezeho no kwiga ubuhanga rukoresha mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo akazasaba ko uburyo u Rwanda rukoresha bwakwifashishwa no mu bindi bihugu bya Afurika, ahataracika burundu iryo hohoterwa.
Mu biganiro yagiranye na minisitiri w’Ingabo kandi, uyu munyamabanga wingirije wa LONI yashimiye minisitiri w’Ingabo mu izina rya Leta y’u Rwanda uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, avuga ko bashimira cyane uburyo Abanyarwanda bakora mu bikorwa byo kubungabunga barangwa n’umuhate, ubupfura no kwitanga muri byose.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|