UN yanyuzwe n’umusanzu w’u Rwanda muri Sudani y’Amajyepfo
Yanditswe na
KT Editorial
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Amajyepfo David Shearer,ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuganira ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Amajyepfo.

Minisitiri Kabarebe yakiriye iyi ntumwa y’Umunyamabanga mukuru wa UN
Akigera mu Rwanda,yabonanye na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe n’Umugaba w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba, ababwira ko UN ishima uruhare rw’u Rwanda mu kurengera Abasivili bugarijwe n’intambara muri icyo gihugu.
Yagize ati “U Rwanda rurakora akazi katoroshye, ntekereza ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakwiye kwishimira uburyo ingabo zabo zirimo kurengera abaturage bo muri Sudani y’Amajyepfo.”
Yavuze ko u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi 3.200, bituma ari cyo gihugu gifite ingabo n’abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.

Bagiranye n’ibiganiro ku kazi k’u Rwanda muri Sudani y’Amajyepfo

David Shearer yanatemberejwe mu ngoro y’amateka y’urugamba rwo kwibohora
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko,ingabo z’u Rwanda zitanga umusanzu mwiza muli SOUTH SUDAN.Ariko ntacyo byatanze kuko bakirwana.Nta hantu na hamwe ingabo za UN zazanye amahoro.UN niyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.Nyamara kuva yajyaho muli 1945,intego yayo yali ukuzana amahoro ku isi.Byarayinaniye.Benshi mu basirikare bayo iyo bageze mu gihugu bavuga ko baje gutabara,usanga bigira mu busambanyi cyangwa muli shuguli.Urugero rwiza ni muli DRC,aho basambanya abakobwa n’abagore,kandi bagacuruza zahabu na diamond.No mu Rwanda MINUAR yahasize ibinyendaro.
u Rwanda turakataje rwose gusa dukomeze imihigo kandi uyu muyobozi ikaze mu Rwanda ni amahoro n’umutekano
Wow!ndabikunze cne pe ingabo zacu zikomezanye ishyaka numuhate.