UN yambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo

Ishami ry’umuryango w’abibumbye riri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’epfo (UNMISS) ryambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda zo muri batayo ya kabiri irwanira ku butaka, hamwe n’umutwe wa 85 w’ingabo zirwanira mu kirere, kuri uyu wa gatanu ushize tariki 23/8/2013.

Ingabo z’u Rwanda zahawe iryo shimwe kubera kubahiriza neza umwuga wa gisirikare mu gihe zimaze cy’amezi umunani muri Sudani y’epfo, nk’uko byatangajwe na Raisedon Zenenga, intumwa yungirije y’Umunyamabanga mukuru wa UN ishinzwe politiki muri UNMISS.

Abasirikari b'u Rwanda barwanira ku butaka n'abarwanira mu kirere bari muri Sudani y'Epfo bahabwa imidari y'ishimwe.
Abasirikari b’u Rwanda barwanira ku butaka n’abarwanira mu kirere bari muri Sudani y’Epfo bahabwa imidari y’ishimwe.

Raisedon yishimiye uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kubumbatira amahoro muri Sudani y’epfo, ndetse n’umurimo Ingabo z’u Rwanda ngo zikorana umuhate, imyitwarire myiza, kubana no gukorana neza n’abaturage ba Sudani y’epfo hamwe n’abakozi ba UNMISS by’umwihariko, nk’uko itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ribivuga.

Intumwa ya UN yavuze ko bitari gushoboka kugarukana amahoro n’umutekano mu gace ka Sudani y’epfo kitwa Jonglei, ariko Ingabo z’u Rwanda ngo zahosheje ayo makimbirane yari yarabaye akarande muri Sudani y’epfo.

Col Ngarambe yambikwa umudari w'ishimwe.
Col Ngarambe yambikwa umudari w’ishimwe.

Imihango yo kwambika imidari ingabo z’u Rwanda yabereye i Juba ku murwa mukuru wa Sudani y’epfo, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi bakuru ba UNMISS, Ingabo na Polisi bya Sudani y’epfo ndetse n’imiryango y’Abanyarwanda ituye muri icyo gihugu.

Abagize icyiciro cya mbere cy’Ingabo zirwanira mu kirere ngo baragera i Kigali kuri iki cyumweru; aho bakubutse mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo amezi umunani muri Sudani y’epfo.

Abasirikari b'u Rwanda babungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo bahawe imidari y'ishimwe.
Abasirikari b’u Rwanda babungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bahawe imidari y’ishimwe.

Ingabo z’u Rwanda zatangiye kujya mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’epfo mu kwezi kwa mata k’umwaka ushize wa 2012. Abashoje ubutumwa bakaba bari bagize icyiciro cya kabiri cy’abamaze kujya mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka