UN yahembye abapolisi b’u Rwanda bagaragaje ubuhanga n’imyitwarire myiza muri Haiti
Umuryango w’Abibumbye (UN) wahembye abapolisi 60 b’u Rwanda bari mu butumwa mu gihugu cya Haiti kubera ubuhanga bagaragaje ubuhanga mu myitozo yo gukumira imvururu, kurwanya abitwaza intwaro n’ubundi bumenyi bw’ibanze mu mikorere y’igipolisi.
Mikulec Marin wayoboye igenzura ryakorewe abo bapolisi yandikiye Chief Superintendent Egide Ruzigamanzi ukuriye abapolisi 160 b’u Rwanda muri Haiti ko imyitwarire y’abapolisi 60 bahuguwe bakanagenzurwa ishimishije cyane. Yashimiye igipolisi cy’u Rwanda n’igihugu cy’u Rwanda nyir’izina.
Clementine Mukamana na Vital Mutangana bahembewe by’akarusho kuba indashyikirwa mu myitozo bahawe na UN.
Aba bapolisi bahembwe bamaze amezi icyenda mu butumwa bwa UN mu gihugu cya Haiti.
Bazagaruka mu Rwanda tariki 31/12/2011, basimburwe n’irindi tsinda ry’abapolisi 160 bayobowe na Chief Superintendant Toussaint Muzezayo.
Abapolisi b’u Rwanda bajya mu butumwa muri Haiti baba bagiye gufasha mu bikorwa by’ubutabazi bigamije guhangana n’ingaruka z’umutingito ukomeye washegeshe igihugu cya Haiti tariki 04/01/2011.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|