UN yahaye u Rwanda miliyoni 400 z’amadolari yo kurwanya ubukene

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje icyizere ufitiye u Rwanda muri gahunda z’ubukungu, uhuriza hamwe inkunga zanyuraga mu miryango yayo itandukanye. Ku ikubitiro watanze miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika azakoreshwa mu myaka itanu.

Ayo mafaranga akazakoreshwa mu bikorwa by’iterambere no kuzamura ubukungu, nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenambigambi, Amb. Claver Gatete, yabitangarije mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, kuri uyu wa Gatatu tariki 24/07/2013.

Yagize ati: “Iyo bakoranye kandi baganisha kuri gahunda yacu bifasha kugira icyo bitumarira kuko biba bijyanye na gahunda z’ingenzi z’igihugu twagiye tubona ko zafasha ubukungu kuzamuka, gufasha Abanyarwanda kugira ngo imibereho myiza yabo irusheho gutera imbere”.

Abaministiri nabo bitabiriye igikorwa cyo gushira umukono ku masezerano.
Abaministiri nabo bitabiriye igikorwa cyo gushira umukono ku masezerano.

U Rwanda nirwo rwa mbere iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa mu bihugu byose UN itera inkunga, nk’uko byemejwe na Lamin Momodou Manneh, uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.

Manneh yatangaje ko u Rwanda rumaze kugera kure, kuri we bikaba nta gitangaje ko iyi gahunda izaruhesha amafaranga agera kuri miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itanu.

69% by’iyo nkunga yaturukaga mu miryango 25 yose yafashaga u Rwanda buri umwe ku giti cyayo, bizajyanwa mu guteza imbere imibereho hibandwa ku burezi.

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye umuhango wo gusinyira inkunga izajya inyuzwa muri UN.
Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye umuhango wo gusinyira inkunga izajya inyuzwa muri UN.

25% ashyirwe muri gahunda zo guteza imbere ubukungu, mu gihe 11% ariyo azashyirwa mu guteza imbere imiyoborere myiza.

Izo gahunda zose zizakorwa mu rwego rwo gushyigikira ingamba z’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene ya Kabiri (EDPRS II).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka