UN ntiyumvikana na Congo ku mubare w’ingabo z’u Rwanda zari Congo

Mu gihe Leta ya Congo irega u Rwanda kuyivogerera ubutaka rwohereza ingabo muri icyo gihugu, umuryango w’abibumbye (UN) uremeza ko wari usanzwe uzi ko u Rwanda rufiteyo ingabo zigera kuri 350 mu kurwanya umutwe wa FDLR.

Ibi bitandukanye n’ibyo umuvugizi wa Leta ya Congo, Minisitiri Mende,yatangarije itangazamakuru tariki 02/09/2012 aho yavuze ko amasezerano Congo yagiranye n’u Rwanda yasabaga kutarenza abasirikare ijana; nk’uko umuvugizi wa UN, Martin Nesirky, yabitangarije ikinyamakuru Inner City Press.

Martin avuga ko uyu mubare ingabo za Congo (FARDC) zawuhaye ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe gucunga amahoro muri Congo (MONUSCO).

Ibi Mende nabyo yaje kubyemeza avuguruza ibyo yari yatangaje tariki 31/08/2012 aho yari yahakanye ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo ariko ahita avuguruzwa na Minisitiri w’ingabo wa Congo wavuze ko zihari nubwo atatangaje umubare.

Mende yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo zitakarenze 100 ariko u Rwanda rukaba rwaracyuye umubare munini. Mende avuga ko umubare urengaho ari ingabo u Rwanda rwari rufite muri M23. Yongeraho ko gutaha kw’izo ngabo byabaye mu ibanga zigaca ku mupaka utemewe nta n’itangzamakuru rihari.

Mende ariko yarirengagije ko umubare w’ingabo z’u Rwanda wari kumwe n’undi mubare w’ingabo za Congo kandi bose bangana ndetse bakaba baratahiye rimwe kugera ku mupaka wa Karuhanga aho ingabo z’u Rwanda zaje mu gihugu cyazo iza Congo zigakomeza Goma.

Naho kuba nta tangazamakuru ryari rihari ku ruhande rw’u Rwanda ryari rihari ahubwo ku ruhande rwa Congo bararibuza ku buryo n’abanyamakuru ba Congo baje kubikurikirana banyuze mu Rwanda.

Kuba Leta ya Congo yaratunguwe n’uburyo u Rwanda rwacyuye ingabo zarwo byagize ingaruka ku mutekano waho zabaga kuko tariki 01/09/2012 FDLR yahise yigarurira uduce tumwe ahasigaye Mai Mai na M23 zihafata tariki 03/09/2012.

Abaturage bararega Leta ya Congo kutita ku baturage no ku bibazo by’igihugu kubera ko habaye amasezerano yo kohereza ingabo z’u Rwanda muri Congo inteko ishingamategeko ntibimenyeshwe bikamenyekana ari uko Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen Kabarebe abitangarije itangazamakuru.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 5 )

Imbibi mu bihugu by’Afrika nizo gusubirwamo! Nature ntabwo izabyera! Peee! Duturane na Congo ingana kuliya twebwe ubutaka tubugera kumunzani ( land center)! Umubyeyi akurage area 10 kandi azi ko nawe ugiye kubyara! Uzabashyirahe! Muze twigire gushaka ubutaka, amasambu I kongo kama mbaya mbaya!

Rukarara yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

Njye mbona abayobozi ba congo byaracanze. Kuyobora igihugu kinini byarabananite pe!.Uretse ko UN itabyemera njye mbona umwanzuro aruko badusaturiraho agace gato tukabafasha kukayobora n’impunzi zabo zuzuye mu Rwanda zikabona aho zitura.

coco yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Kera aho buzakera abakongomani bazihimura

bb yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Agakino ka politic ni dange gusa iyo wavumbuwe uhita umera nkumwana uri gukina tap yihishe inyuma yakagunguzi asumba ngaho congo ngo izi 100 gusa yarangiza igaherekeza 350 bambaye uniforme zabo barangiza bagafata uniforme 350 basubijwe bagataha mumbwire ntibazi kubara se basi tubimenye. Mende arimo arapfuka mumaso haba congo men gusa ntakindi

Bonneur yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ariko kuvuga ko umubare w’abasilikare b’u rwanda bari muri DRC bemeranijwe n’ibihugu byombi ari 100, buriya DRC ntibona ko kwaba ari uguhakana ukuri nyamara ikuzi? None se ko abo basikiare bose uko bari magana atatu n’abandi barengaho bose baziye rimwe kandi bakanaza baherekejwe n’abasilikare ba DRC bahise bafata imyenda yabo bagasubirayo, iyo baba atari umubare uziranyweho n’impande zombi, abasilikare ba DRC bari kwemera guherekeza ab’u Rwanda igihe bari batahutse, kandi babona ko barenze umubare w’abo babanaga? Ibi koko ntiharimo kwijijisha kwa MENDE no gushaka kuyobya abatabasha gufutura ibyo bumva?

KILIKU yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka