UN ngo ifitiye u Rwanda miliyoni 37 zo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Ubwo yagaragazaga uko ingengo y’imari y’umuryango w’abibumbye (UN) ihagaze, umunyamabanga wungirije w’uwo muryango ushinzwe ibikorwa, Yukio Takasu, yatangaje ko UN ifitiye u Rwanda umwenda wa miliyoni 37 z’amadolari z’abasirikare bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Uretse u Rwanda kandi hari n’ibindi bihugu bifitiwe umwenda nk’Ubuhinde bufitiwe miliyoni 80, Ethiopia ifitiwe miliyoni 54, Bangladesh miliyoni 50 na Pakistan ifitiwe miliyoni 49.

Nk’uko bigaragarazwa na Inner City Press, kimwe mu bitera iyi myenda harimo ibihugu bitaratanga umusanzu wabyo. Yukio Takasu yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitaratanga miliyoni 795 z’amadolari naho Brazil ntiratanga miliyoni 75 z’amadolari.

Ibi bihugu bisanzwe bizi gufata ijambo mbere y’ibindi byaratunguranye kuba byicaranye umwenda ungana gutyo, uyu mwenda ukaba utuma hari inshingano zidashyirwa mu bikorwa cyangwa abakora ibikorwa bishyurwe.

Icyegeranyo cyakozwe mu mwaka wa 2012 kigaragaza ko bimwe mu bihugu bigize umuryango w’abibumbye bitashoboye kwishyura amafaranga agera kuri miliyari 2.1 z’amadorali, ndetse Takasu avuga ko uyu mwaka ashobora kugera kuri miliyari 3.4.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

erega buriya UN ibaho kubera imisanzu itangwa neza, ahubwo nta Komisiyo ishinzwe kwishyuza abafite imyenda minini nga babikoreho ko mbona bashyira agati mu ryinyo kandi abari mu butumwa batanga imbaraga zabo. mutubarize

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

UN niyishyure ingabo zacu rwose kuko dore ziba zakoze akazi gakomeye ko kubungabunga umutekano ahakomeye hose, kandi zigakora akazi kazozitanze cyane,ibi bivuze ko rero amasezerano agomba kuba amasezerano kandi nta mananiza arimo. u rwanda kandi rwiteguye gufasha aho rukomeye kuko ubu rumaze kugira inararibonye mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano aho usanga byacitse.

icyeza yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka