UN imaze icyumweru i Kigali mu biganiro ku gukumira Jenoside

Umujyanama wihariye mu Muryango w’Abibumbye(UN) ushinzwe gukumira ibyaha bya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, hamwe n’Umushinjacyaha w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(IRMCT), Serge Brammertz, bamaze iminsi mu Rwanda mu biganiro bigamije gukumira Jenoside.

Alice Wairimu avuga ko ibi biganiro byabereye mu muhezo kuva tariki 04-09 Ugushyingo 2024, byibanze ku ngingo eshatu zijyanye n’uruhare rw’abagore hamwe n’ubuhuza (mediation) mu gukumira Jenoside, bikaba byasojwe n’inama ku kurwanya irondabwoko rifatwa nk’impamvu muzi ihembera Jenoside.

Wairimu avuga ko ibi biganiro byatumiwemo impuguke, abarokotse Jenoside hamwe n’abashinzwe gukora ubuvugizi bo hirya no hino ku Isi, bakaba bakoze imyanzuro izashyikirizwa ibihugu cyane cyane aho Jenoside igaragara ko ishobora kongera kuba, bibanze ku gihugu cya Sudani.

Wairimu avuga ko ibiganiro byatangiye bihuza abagore bari hirya no hino ku Isi hakoreshejwe ikoranabuhanga, by’umwihariko abagore bavuga rikumvikana muri Sudani ngo bagaragaje ubushake bwo gukumira ibyaha bya Jenoside iwabo hifashishijwe gahunda y’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu y’i Napoli mu gihugu cy’u Butaliyani.

Wairimu yagize ati «Abitabiriye ibyo biganiro barimo abagore bazwi b’abayobozi muri Sudani, bakaba bavuze ku ruhare rwabo mu kurwanya amagambo y’urwango mu miryango, bageze ku mwanzuro wo kurangiza imvururu mu gihugu cyabo, ndetse banasaba gushyirwa mu nzego zishinzwe gushaka amahoro. »

Wairimu avuga ko impamvu bakoreye ibi biganiro ku Gisozi ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko ngo bazi imbaraga hashobora kugira mu gukumira Jenoside ko yabera ahandi hose ku Isi, nk’uko intego y’Umuryango w’Abibumbye n’u Rwanda by’umwihariko ivuga ngo « Jenoside ntizongere kubaho ukundi ».

Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust (hirya iburyo) na Alice Wairimu Nderitu iruhande rwe (uwa kabiri uturutse iburyo)
Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust (hirya iburyo) na Alice Wairimu Nderitu iruhande rwe (uwa kabiri uturutse iburyo)

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Aegis Trust’ ushinzwe kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibiganiro bya UN byabereye mu Rwanda byatanze uburyo bwo kurushaho kugaragaza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibi biganiro byaberaga i Kigali ku gukumira Jenoside, byitabiriwe n’impuguke zirimo Prof Gregory Stanton wanditse igitabo kivuga ku ntambwe 10 zigize Jenoside, akaba avuga ko mu baburiye uwari Perezida Habyarimana ko mu Rwanda hazaba Jenoside na we yarimo, ariko uwo mukuru w’Igihugu ntiyagize icyo abikoraho.

Prof Stanton avuga ko yaje mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 1988, abonye ko mu ndangamuntu z’abenegihugu handitsemo ubwoko bwa buri muntu, asaba uwari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda na Perezida Habyarimana ubwe, guhagarika iyo gahunda y’amoko mu ndangamuntu, ariko ngo baramuhakaniye.

Prof Stanton avuga ko gutumira abagore bavuga rikijyana mu biganiro bigamije gukumira Jenoside ari ngombwa cyane, kuko ngo nta hantu na hamwe ku isi yigeze yumva umugore wateguye Jenoside.

Ibiro bishinzwe gukumira Jenoside mu Muryango w’Abibumbye bivuga ko imyanzuro y’ibiganiro byakorewe mu Rwanda izatangarizwa ibihugu byose ku Isi, kugira ngo za Leta zijye zikumira imvururu n’amacakubiri hakiri kare.

Serge Brammertz wa IRMCT
Serge Brammertz wa IRMCT
Inama y'Abakozi ba UN yitabiriwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana (wicaye imbere wambaye karuvati itukura)
Inama y’Abakozi ba UN yitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana (wicaye imbere wambaye karuvati itukura)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka