UN ikomeje gushima uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro ku isi
Umuryango w’abibumbye (UN) urashima ibikorwa bya polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kubungabunga amahoro mu bihugu binyuranye nk’uko byatangwajwe n’uwunganira umunyamabanga mukuru wa UN mu bikorwa by’amahoro n’umutekano, madamu Mbaraga Gasarabwe.
Aherekejwe n’umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Lamin Mamadou Manneh, uwunganira umunyamabanga mukuru wa UN mu bikorwa by’amahoro n’umutekano yasuye icyicaro cya polisi y’igihugu kuwa mbere tariki 15/10/2012.
Atanga ubutumwa bw’umunyamabanga mukuru wa UN, Mbaraga Gasarabwe yagize ati: “twishimiye ibyo u Rwanda nk’igihugu ndetse na polisi y’igihugu by’umwihariko mwakoze mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, kandi turabashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’icyubahiro bagaragaje ku kazi”.
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yamusobanuriye ibikorwa bya polisi birimo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo ndetse n’uruhare polisi igira mu bikorwa bya UN byo kubungabunga amahoro.
Kuba u Rwanda rurangwa n’ituze byishimirwa na UN by’umwihariko ikaba yishimira imyitwarire n’ubunyamwuga biranga abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye; nk’uko Mbaraga Gasarabwe yakomeje abitangaza.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt Theos Badege, avuga ko ubutumwa bwa UN bushima polisi buyongerera imbaraga zo kurushaho kunoza imikorere.
U Rwanda rufite abapolisi babarirwa muri 500 bari mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bya Haiti, Cote d’ivoire, Liberia, Sierra Leonne, Guinne, Soudan na Soudan y’amajyepfo, aho hose bakaba bashima ibikorwa byabo.
Uwunganira umunyamabanga mukuru wa UN mu bikorwa by’umutekano, Mbaraga Gasarabwe ni Umunyarwandakazi washyizwe muri uwo mwanya mu kwezi kwa kane umwaka ushize. Mu nshingano ze akorana n’inzego zirimo akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi mu rwego rwo gukumira amakimbirane ku isi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|