UN-Habitat yemeza ko u Rwanda rurimo gutera imbere mu miturire
Umuyobozi w’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2015 ari mu Rwanda mu Karere ka Rubavu aho arimo gusura ibikorwa b’ imiturire u Rwanda rwagezeho Ku bufatanye na UN-Habitat.
Mu karere ka Rubavu bakaba basuye umusozi wa Rubavu wahoze utuwe n’abaturage 1200 bari batuye mu kajagari ariko bimuriwe Karukogo na Kanembwe batuzwa neza.

Mu rugendo bakoreye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Uuburengerazuba, Umuyobozi wa UN-Habitat aherekejwe n’abandi bakozi biri shami, bavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu gutuza abaturage bakurwa ahashobora kubashyira mu bibazo nk’ibiza.
Umusozi wa Rubavu wimuweho abaturagee ubu waratunganyijwe ugirwa umusozi ukorerwaho ubukerarugendo.
Mugenzi wacu Sylidio Sebuharara aracyadutegurira iyi nkuru
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aba bose bakomeye bajye bahora baza kureba ibigwi tugwije maze bazagende batuvuga imyato