Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe witabye Imana yari muntu ki?

Ndagijimana Juvenal wari umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wamamaye cyane nk’Intahanabatatu mu 1912 (kubera kwica abazungu barimo umupadiri), yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 azize uburwayi.

Ndagijimana Juvenal
Ndagijimana Juvenal

Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera ari na ho yaguye ku myaka 59 y’amavuko.

Ndagijimana warangwaga n’ubwanwa bwinshi, yamenyekanye cyane mu itorero ry’igihugu (Urukerereza), akaba yari azwiho gukunda umuco no gutoza urubyiruko indirimbo n’imbyino gakondo.

Mu bazungu sekuru Rukara yivuganye, harimo umupadiri w’umuzungu witwaga Rupias wari uzwi ku izina rya Rugigana, ariko amateka avuga ko ashobora kuba yarishe abazungu batatu, ari na ho haturutse kumuhimba ‘Intahanabatatu’.

Mu mwaka wa 2018, Ndagijimana yasabye ko Leta y’u Rwanda yafasha umuryango we kwiyunga n’umuryango wa padiri Rupias wishwe na Rukara. Kanda HANO ubyisomere.

Amateka arambuye ya Ndagijimana Juvenal akaba umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, wayakurikira mu ijwi rye bwite, muri iki kiganiro aherutse gutanga kuri KT Radio.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka