Umwuga w’ubunamba ‘koza ibinyabiziga’ watunga uwukora - Ubuhamya bwa Maniraho

Maniraho Fabien afite imyaka 32, akomoka mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, akaba yarimukiye mu Karere ka Bugesera guhera mu mwaka wa 2007, aje gushaka ubuzima, ubu atuye ahitwa muri Muyange mu Murenge wa Nyamata.

Maniraho avuga ko umwuga wo koza ibinyabiziga utunga uwukora
Maniraho avuga ko umwuga wo koza ibinyabiziga utunga uwukora

Yagiye akora akazi gatandukanye, ariko guhera mu 2015 akora akazi ko koza imodoka, kandi ni umwuga avuga ko umutunze we n’umuryango we, ndetse akaba awukesha n’ibindi byiza bitandukanye.

Avuga ko ari umwuga akunda kandi yakundisha n’abandi kuko nk’ubu ngo hari abantu batatu yawigishije, ubu bamwe barawukorera i Kigali abandi bawukorera muri Bugesera, kandi bose ngo abona ubatunze nta kibazo.

Agira ati “Ubundi iyo utangira akazi utakazi, barakwigisha nyuma ukazabimenya. Nanjye ntangira hari abo nasanze muri uyu mwuga baranyigisha. Iyo utangira bagutegeka kubanza koza amapine y’imodoka ukabimenya neza, nyuma bakakwigisha uko boza inyuma, uko bahanagura ibirahuri neza, nyuma ugaherutsa kumenya koza intebe z’imbere mu modoka, kuko bigira uko bikorwa, utazimennyeho amazi cyangwa se ngo uyitose”.

Maniraho avuga ko ubundi buhanga mu koza imodoka bukenerwa cyane mu gihe cyo koza muri moteri y’imodoka, kuko ngo si buri ‘Munamba’ (Umuntu woza imodoka), wakoza imodoka muri moteri, kuko koza muri moteri biritonderwa.

Avuga ko bikorwa n’ubizi neza, iyo bikozwe n’utabizi bishobora guteza ibibazo birimo no kuba imodoka yapfa muri moteri, mu gihe bamennye amazi ahataragenewe kugera amazi.

Nubwo koza muri moteri y’imodoka bisaba ubahanga no kwitonderwa, Maniraho avuga ko na byo yabyize akabimenya, ubu akaba azi kuhoza neza kandi ngo ni byo bitanga amafaranga menshi muri ako kazi ko koza imodoka, kuko kogesha imodoka bisanzwe, ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw), nyamara kogesha imodoka bakoza no muri moteri ni amafaranga ibihumbi bitandatu (6000Frw).

Maniraho asobanura uko akoresha amafaranga akura mu mwuga we w’ubunamba.

Ubundi ngo ikinamba gifite nyira cyo, we rero arakora akishyura nyir’ikinamba, andi akayatwara, ubwo ngo niba yogeje imodoka bakamwishyura 2000Frw, akuramo 1000Frw akagiha nyir’ikinamba agasigarana ikindi, niba yogeje imodoka no muri moteri akishyurwa 6000Frw, akuramo 3000Frw akayaha nyir’ikinamba na we agasigarana 3000Frw.

Muri rusange, akazi ko koza imodoka kaboneka cyane mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatandatu no ku Cyumweru), igihe abantu benshi bataba bagiye mu kazi.

Nko ku wa Gatandatu ngo ashobora gukorera ibihumbi cumi na bitandatu, akayagabanyamo kabiri, agatahana ibihumbi umunani, andi akaba aya nyir’ikinamba no ku cyumweru bikaba bityo, mu minsi isanzwe ho ngo ashobora gukorera nk’ibihumbi bitandatu agatahana ibihumbi bitatu.

Iyo rero akoreye nk’ayo ibihumbi bitatu (3000Frw) ku munsi, avanamo amafaranga 1000 Frw, atanga buri munsi muri ‘sosiyete’ (Itsinda ry’abantu 20 bishyize hamwe), mu cyumweru agomba gutanga ibihumbi umunani.

Buri cyumweru ngo bagira uwo baha amafaranga bitewe n’ugezweho. Uwafashe rero ahabwa amafaranga agera ku bihumbi ijana na mirongo itandatu (160.000Frw).

Iyo Maniraho yafashe we ayashyikiriza umugore we ngo akareba ibikenewe mu rugo akabigura ndetse na we ngo agashaka ibindi yakora ngo yunganire umugabo we mu iterambere ry’urugo rwabo.

Ku mafaranga Maniraho akorera ku munsi, iyo amaze gukuraho igihumbi atanga muri sosiyete yabo buri munsi, ngo asigaye akuraho nk’ayo kugura ikarita yo guhamagara cyangwa akandi kantu akeneye, andi akayajyana mu rugo akaba ari yo bakuraho ayo guhaha, kuko ngo ku munsi ntibabura guhahisha nk’amafaranga 1500Frw, nubwo ngo hari ibyo bahahira rimwe nk’umuceri, akawunga n’ibindi.

Muri ayo mafaranga kandi ni ho bakura amafaranga yo kwishyura inzu bakodesha babamo, akaba kandi amaze kuguramo inka ebyiri yaragije umuntu iwabo muri Gisagara, ubu ngo rimwe na rimwe amwoherereza amafaranga yo kuzigurira ibiryo.

Maniraho avuga ko umwuga akora awukunda, dore ko ngo hari n’abo bakorana bize amashuri yisumbuye bakayarangiza, ariko ubu bakaba bakorana mu koza imodoka, kandi ngo bavuga ko n’uwabaha akandi kazi batagakora, kuko aho bashakiye amafaranga bayabona badategereje ko ukwezi kubanza kurangira.

Nubwo ari mu mpeshyi, ngo nta kibazo bahura na cyo nko kuba babura amazi bakoresha aho mu kinamba, kuko ngo icyangombwa ari uko baba barishyuye WASAC, ubundi ngo amazi barayahorana.

Maniraho avuga ko bakorana ari abanamba 10, ariko ngo ntawubura akazi kuko buri wese aba afite abakiriya be, baza ari we bashaka ko abogereza imodoka.

Maniraho asoza avuga ko umuntu udafite akazi kandi ari umuntu muto washobora koza imodoka yaza akabyiga akabikora akitunga kuko ngo bishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka