Umwiherero watanze ibitekerezo ku ivugururwa rya vision 2020
Ku munsi wa kabiri w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ubera i Gako mu karere ka Bugesera, abawuteraniyemo bunguranye ibitekerezo ku ivugururwa z’intego y’icyerekezo 2020, gutanga serivise mu kazi no kuvugurura ubuhinzi.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi yagaragaje ko 60% by’ibyari biteganyijwe mu cyerekezo 2020 byamaze kugerwaho, hari ikizere ko 17% by’ibisigaye bizagerwaho ariko birasaba imbaraga nyinshi kugirango ibindi 23% bisigaye bigerweho kuko hakiri imbogamizi.
Ingero zitangwa ni ukugenda gahoro mu gutanga service ku bayobozi bamwe ntibihutishe ibikorwa. Mu Rwanda ibipimo byo gutanga service biri hasi cyane.
Byari biteganyijwe ko gutanga serivise nziza bizagera kuri 80% mu mwaka wa 2017 ariko muri 2010 byari bigeze kuri 66,2% mu nzego za Leta na 51,4% mu nzego z’abikorera.
Perezida Kagame uyoboye umwiherero yanenze abayobozi barebera ibintu bigapfa, abasaba gukurikirana serivise batanga ndetse n’izitangwa n’abo bakuriye.
Nubwo u Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, mu mwiherero hatanzwe ibitekerezo byo kwihutisha ivugururwa ry’ubuhinzi. Abari mu mwiherero basanze ari ngombwa gushishikariza amabanki gutanga inguzanyo ku bahinzi hamwe no gushyiraho ubwishingizi ku buhinzi kugira ngo bashobore gukora bafite ubushobozi n’umutekano w’ibikorwa byabo.
Nubwo abaturage batitabiriye umwiherero byagaragaye ko ibitekerezo by’abaturage bitangwa kuri radiyo Rwanda nyuma y’amakuru byitabwaho cyane. Ibyavuzweho ni ibibazo by’abarimu, kongera amashanyarazi n’ibirarane bitishyuwe. Ibi byose abo bireba basabwa kubikurikirana ibindi bigasuzumirwa mu mwiherero.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mugutanga service nziza KIE yo wangirango ibyo bahora bavuga kuri service bo ntibareba kuko nta service nziza baha abanyeshuri nagato.
mugutanga service nziza KIE yo wangirango ibyo bahora bavuga kuri service bo ntibareba kuko nta service nziza baha abanyeshuri nagato. wagirago ntubibareba