Umwiherero wanzuye ko abahombya abashoramari bazabyirengera
Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu washojwe kuri uyu wa mbere tariki 10/03/2014, wafatiwemo ingamba zo kongera umusaruro, gushyigikira no guteza imbere ishoramari; ku buryo urwego rwa Leta ruzateza igihombo umushoramari rugomba kubyirengera.
Abayobozi bakuru b’Igihugu bayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bafashe imyanzuro 42 yo guteza imbere imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu; aho ibibazo by’ishoramari byibanzweho mu minsi itatu bari bamaze mu kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro mu karere ka Gatsibo.
Perezida Kagame ntiyishimiye kudindira kw’imishinga y’ubwubatsi bw’amazu aciriritse, iy’ingufu, inganda, kutita ku buhinzi n’ubworozi; ndetse n’ikibazo cyo gutanga serivisi mbi ku bashoramari.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe iterambere (RDB), Amb Valentine Rugwabiza yashimangiye agira ati: “Mu bibangamiye abashoramari n’abikorera; hari kubura ibikoresho by’ibanze; kubura igishoro; gutindira abashoramari, aho ikigo kikamara imyaka kitarabaha uburenganzira bwo gukora; ubwo tukaba duhombye iyo bizinesi, abantu baba babuze imirimo no kudindira k’ubukungu”.
“Ubu tugiye kujya tubaza ikigo cyagaragaweho ayo makosa; aho usanga umushoramari yahawe uburenganzira bwo gushinga uruganda ahantu, hashira igihe gito cya kigo kikamubuza ngo ‘ntibyemewe kuko twasanze aho hantu ari mu gishanga’, kandi ubwo umushoramari aba yamaze kubaka”, nk’uko Amb. Rugwabiza avuga ko hafashwe imyanzuro myinshi yo gushyigikira ishoramari.
Umwe mu myanzuro yafashwe ugira uti: “Urwego rwa Leta ruteza igihombo umushoramari rugomba kwirengera icyo gihombo mu gihe bigaragaye ko umushoramari atabigizemo uruhare”.

Umwiherero kandi wemeje gushyiraho politike n’amategeko byo kubaka amazu aciriritse, kunoza amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, kurangiza vuba imishinga yadindiye kandi ababigizemo uruhare bagakurikiranwa, amasoko ya Leta azajya ahabwa ababifitiye ubushobozi, gushishikariza abahinzi n’aborozi kongera umusaruro, ndetse no kurwanya ruswa.
Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) ishobora kwegurirwa abikorera, bitewe no kuba ngo itarahaye igishoro abafite imishinga iciriritse bashaka guteza imbere, ahubwo ikaba yaragihaye abakire basanzwe bafite ubushobozi kandi ari bo bake; nk’uko Perezida Kagame yabyifuje.
Hemejwe kandi kugira amavugururwa yo gukomeza umwanya mwiza u Rwanda rufite mu ishoramari, abashoramari bazagabanyirizwa ikiguzi cyo gukorera mu Rwanda, kandi bashishikarizwe gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’uburezi, no gushyiraho ikoranabuhanga abikorera bakwifashisha mu kugaragaza ibibazo bahura nabyo, inzego za Leta bireba zikabikurikirana.

Mu bijyanye n’imibereho myiza, umwiherero wa 11 wanzuye ko ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe ryakwihutishwa, hakihutishwa gahunda yo kwimurira ibikorwa bya Mutuelle de santé mu kigo cy’ubwiteganyirize RSSB; hamwe no kongera abaganga b’inzobere no gushyiraho uburyo abaganga baguma mu kazi.
Hemejwe kwiga uburyo abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bagaburirwa ku ishuri, gukemura ikibazo cy’abiga bicaye hasi, gukurikirana ireme ry’uburezi, no gushyiraho ibyorohereza abarimu kwishimira akazi kabo (incentives), kandi bagahemberwa ku gihe nk’abandi bakozi ba Leta.
Mu butabera n’imiyoborere myiza hemejwe kurangiza ibibazo by’ingurane ku butaka bw’abaturage bimurwa ahagenewe ibikorwa by’inyungu rusange no kubahiriza ibyo amategeko ateganya.

Hemejwe kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta, kunoza imikorere y’inzego z’Abunzi n’Inteko z’abaturage hagamijwe kugabanya ibibazo bijyanwa mu nkiko, hamwe no kunoza imitegurire y’imihigo, igashingira ku mibereho y’abaturage aho gushingira ku bikorwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yanzuye ko ibihugu byashoboye kuzamura ubukungu bwabyo, ngo byatewe n’uko Leta ifasha inzego z’abikorera gutera imbere, kandi igafatanya nabo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Kagame arakora ariko ubwinshi bw’ibisambo butuma ntacyo tugeraho
buri muyobozi murwego arimo n’inshingano afit agiye amenya, inyungu rusange zigihugu n’abaturage muri rusange ibi bihombo ntibyakagaragara, atekereje ko ariho nkumuyobozi kubw’inyungu rusange rw’abaturage ntiyatuma ibi bihombo bibaho, nukuvuga ngo nyirugutuma ibi bihombo biba aba yabikozwe kenshi yitekerejeho aho gutekereza kunyungu rusange , AJYE ABIRYOZWA RWOSE
abashoramari badufitiye runini mu iterambere ry’igihugu cyacu rero nanjye ndabashyigikiye abazabahombya bajye bahanwa ahubwo bimwe by’intangarugeroo kuko baba bashe cg babangmiye iterambere ry’igihugu cyacu kandi iyo uhombeje umwe nawe abamgamira abandi bigatuma ishoramari rigabanuka mu gihugu.
Nizereko n’abayobozi ba Rusizi bazikubita agashyi, bakavugurura imikorere yabo. Wabonye abayobozi wandikira uti, mfite umushinga, ndashaka gushora imari, hagashira umwaka bataragusubiza??
ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. ubwo babonye aho bipfira reka turebe uko iteramabere ryihutishwa kuko ubu aho babonye bipfira niho bagiye gushyira ingufu
nk’uko mwibutse abarimu,muzazirikane n’abakozi bakora mumahoteli,restaurants,bars kuko ntibafatwa nk’abandi bakozi nyamara basabwa kenshi gutanga services nziza buri gihe murakoze