Umwiherero wa 14 uzamara iminsi itanu aho kuba ibiri

Abayobozi mu nzego nkuru za leta bagiye guhurira mu mwiherero, basuzumira hamwe imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.

Abayobozi batandukanye biteguye kujya mu mwiherero i Gabiro
Abayobozi batandukanye biteguye kujya mu mwiherero i Gabiro

Uyu mwiherero uzamara iminsi itanu, uraba ubaye ku nshuro ya 14, ukazabera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantre 2017.

N’ubwo ari igihe cyo kurebera hamwe uko inshingano z’abayobozi zuzuzwa n’ingorane bahura nazo, Perezida Kagame we asanga ari n’umwanya wo guhura kw’abayobozi bagasabana, nk’uko yabitangaje mu mwiherero w’umwaka ushize.

Yagize ati“Tugomba gukora impinduka tukagira urwego tuvaho n’urwo twerekezaho, ntabwo twaba tumaze imyaka 13 dukora umwiherero wo gupima ibyo twagezeho nidusanga ku nzego zimwe nta terambere rihari, tworoseho dukomeze.

Umwiherero wari ukwiye kudufasha gukora ibyo tutakoraga, kuba umwanya wo kuvugana iby’akazi, gukosora ibyo tutakoze neza, tukagaragaza umusemburo wo kongeramo kugira ngo habeho

Umwiherero bagiye kujyamo uzamara iminsi itanu
Umwiherero bagiye kujyamo uzamara iminsi itanu

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Tugireyezu Venantie, yavuze ko umwiherero w’uyu mwaka uzamara iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Yabwiye RBA ko kuri ubu hazabaho amatsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta. Hazabamo nk’itsinda riziga ku mibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere n’iriziga ku butabera n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro.

Yasobanuye ko ibiganiro bizatangwa muri ayo matsinda, za Minisiteri zifite ibizaganirwamo mu nshingano zizajya zimurika ibyo zagezeho n’ibyo zitashoboye kugeraho ukurikije gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma n’icyerecyezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu.

Uyu mwiherero ubaye mu gihe imyanzuyo y’ umwiherero uheruka yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 75%, n’ubwo hari icyizere ko umwiherero nyiri zina uzatangira imyanzuro ishobora kuba igeze kuri 95%, nk’uko Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo yabitangaje mu ntangiriro za Gashyantare 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ko bavuze ko advanced diploma zizajya zifatwa nka bachors. degree, ko nta mpamvu yo kujya gushaka bachorors degree, bakaba bataduha engineering certificate yurugaga ubwo murumva tuzajya turangwa niki? Nibashyire na advanced diploma kuri form yo kwaplyingira ho ushaka certificate yurugaga. Ikindi kuki cadette bafata abafite 24ans ba A2 gusa! Kuki batafata 28 bafite advanced diploma cg bachors degree! (Police&rdf)?

MUNEZERO yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka