Umwiherero w’akarere ka Nyamasheke wize ku ngamba zo kwirinda inkuba

Umwiherero w’abakozi b’akarere ka Nyamasheke wabereye mu karere ka Rubavu kuva tariki 27-28/10/2013 wize ku ngamba zatuma ahantu hahurira abantu benshi hashyirwa imirindankuba.

Iyi ngingo y’imirindankuba yaganiriweho by’umwihariko muri uyu mwiherero mu rwego rwo guhangana n’ibiza bituruka ku nkuba byakunze kugaragara mu karere ka Nyamasheke, aho mu bihe bitandukanye by’imvura, hari abantu bagiye batakaza n’ubuzima bwabo.

Mu mihigo y’akarere ka Nyamasheke y’uyu mwaka wa 2013-2014, harimo ko inyubako zitandukanye za Leta zihurirwamo n’abantu benshi zikwiriye gushyirwaho imirindankuba ndetse n’ahandi hantu nk’amahoteri n’insengero hakaba hagomba gushyirwa iyi mirindankuba.

Umwiherero w'abakozi b'akarere ka Nyamasheke wize ku ngamba zatuma imirindankuba ishyirwa ku nyubako zihuriramo abantu benshi.
Umwiherero w’abakozi b’akarere ka Nyamasheke wize ku ngamba zatuma imirindankuba ishyirwa ku nyubako zihuriramo abantu benshi.

Mu gihe kigera ku mwaka urangiye, inkuba zakunze gukubita mu karere ka Nyamasheke zihitana ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo ndetse zangiza n’indi mitungo itandukanye.

By’umwihariko muri uyu mwaka wa 2013-2014, akarere ka Nyamasheke gafite umuhigo w’imirindankuba 30 irimo 16 izashyirwa ku nyubako z’ubuyobozi bwa Leta, 2 ku bitaro bibiri byo muri aka karere, 8 ku bigo by’amashuri yisumbuye bicumbikira abana ndetse n’izindi 4 ku nsengero.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko hazakorwa ubukangurambaga bushoboka kugira ngo ibigo, amahoteri n’insengero basobanukirwe uruhare rwabo mu kurinda ubuzima bw’abaturage bashyira imirindankuba ku nyubako zabo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka