Umwiherero w’abayobozi bakuru wibanze ku mpamvu hari ibyemezwa bidashyirwa mu bikorwa
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru b’Igihugu bari kumwe nawe mu mwiherero i Gabiro, gusobanura impamvu ituma ibyagiye byemezwa bitagerwaho na nyirabayazana wabyo (ugomba kuba umuntu umwe atari muri rusange); kuko ngo igipimo cy’ubukungu kitazamutse nk’uko byemejwe ubushize.
Mu mwiherero wabaye mu mwaka ushize wa 2013, hari hemejwe kwihutisha gahunda mbaturabukungu EDPRS2, aho ubukungu bw’igihugu bwagombaga kuva ku kigero cya 8%, bukagera ku muvuduko wa 11.5%.

Ariko Perezida Kagame yatangaje ko abona umuvuduko w’izamuka ry’umusaruro w’igihugu ushobora kuzabarirwa muri 6% muri uyu mwaka.
Yagize ati “Ntabwo tugomba guhora mu ma ‘discours’, mbona ibintu byose byarabaye ibya rusange, akeza kari hamwe tukagatwikiriza ibindi byose bitagenda neza, tukizihirwa, tukaririmba, tukivuga; ubu turashaka guhandura(pinpoint) aho ibibazo biri; tukagaragaza uwabigizemo uruhare, impamvu, n’ikigomba gukorwa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyatumye ubukungu butazamuka ku kigero cyari cyemejwe, byashingiye ku kutiyongera neza k’umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi, mu nganda no mu bijyanye na serivisi; kandi ngo ari yo mirimo muri rusange ibeshejeho Igihugu.
Ati ”Turareba impamvu umusaruro w’ubuhinzi utagomba kuba muke bitewe no kubura imvura; mu bijyanye n’inganda turasuzuma ibibazo byavutse tutigeze tuganiraho mu nama y’ubushize, byatumye umuhigo twihaye utarenga 50%; muri servisi ho iyo urebye n’ingendo y’umuntu uyitanga, bikwereka uburyo itangwa.”


Asobanura raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe mu mwiherero w’umwaka ushize, Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko uwo mwiherero wafatiwemo imyanzuro 38 ifite ibikorwa 46, bikaba byarahise bishyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2013-2014.
Muri ibyo bikorwa ngo 36 byagezweho uko byateganijwe, ibindi umunani ngo bizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari; naho ibikorwa bibiri bitazashoboka kugerwaho, bikaba ibyo kongerera ubushobozi abakozi 2,000 bashinzwe imicungire y’abakozi n’umutungo, hamwe n’icyo gufatanya n’abikorera kugirango hubakwe amazu aciriritse 1,200 yo kubamo.

Dr Habumuremyi yavuze ko mu bayobozi (ngo Perezida Kagame atarimo), hari “imikorere idahwitse yo gushyira inyungu zabo bwite imbere, uburangare, gusiragiza abaturage, kudashaka kuzuzanya, kutumva ibintu kimwe no kudaha uburemere umuvuduko ugomba kugenderwaho; aho abayobozi bamwe bategereza gusunikwa cyangwa bakanga gufata ibyemezo ahubwo bakabihirikira ku bandi.”
Ministiri w’intebe yavuze ko imwe mu mishinga yakererewe cyangwa itarashyizwe mu bikorwa kubera iyo mikorere idahwitse, harimo kutubakira ku gihe ibitaro bya Bushenge, ingomero z’amashanyarazi amazi n’imihanda, stade ya Gahanga, idindira ry’imishinga yo guteza imbere ubworozi, inganda zitunganya ibiribwa; ndetse no gushora Leta mu manza.

Umuyobozi wa Guverinoma yemeza ko n’ubwo ngo rimwe na rimwe amikoro aba adahagije, ikibazo gikomeye giterwa n’iyo mikorere iba idahwitse.
Ku munsi wa mbere w’umwiherero, Ministeri y’ibikorwa remezo niyo yabanje kwisobanura ku mishinga itandukanye y’ubwubatsi bw’amazu, imihanda n’inganda zitanga ingufu; aho ikibazo cyateje impaka zikomeye, ari iyubakwa ry’amazu aciriritse 1,200 ngo yagombaga kuba yarubatswe cyangwa yaratangiye kubakwa.

Umwiherero urakomeje mu kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho uzasozwa kuwa mbere tariki 10/3/2014, hemejwe kwihutisha ibitarakorwa no kongeraho ibindi bikorwa bishya.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Leta ntizi aho bipfira abayobozi bakuru bo ntaribi hasi ruswa yamaze rubanda nawe uravuga azabaze kubona akazi uko bigenda?yewe ahaaa rubanda rugufi rwo rurapfuye niba badatabawe no mu bwarimu koko muzegere abarimu mubabaze ibyo directeur abamo
Dushimiye president wacu kubwitange n’ubushishozi,agira,
aka kantu president wa republika aciyeho umurongo nanjye ndamushyigiiye hari abayobozi bashyirwahwa bakemerera abaturage ibintu byiza byinshi twakita ndetse nki’ibitangaza ariko imyaka igacaho igayaha ntanakimwe nibura barashyira mubikorwa , bagakwiye kumva imvugo ya president imvugo ibe ingiro nicyo gihugu dushaka, kandi uyu mwiherero tuwitezeho byinshi byiza
abayobozi bacu bakomeze badushakire ibisubizo by’ibibbazo bimwe na bimwe bigaragara kandi turanabashimira aho batugejeje kuko hashimishije
Woowooo Bamwe imigongo ntamavuta arimo mukome mubigire
burimunsi naho muzarangiriza muzakomeze.
umwiherere nkuyu uba ukwkiye ngo bahurira ahantu runaka binegura barebe icyo gukora icyo gukosora barebe aho bateye imbere aho basubiye inyuma bisuzume. kandi bimaze kugaragara ko iyi myiherero itanga umusaruro ugaragara.
reka twishimire ko hari ibyagezweho kandi ugasanga abayobobzi bacu bahangayikishijwe n’ibitaragezweho. nibibkubite agashyi rero