Umwe mu bayobozi bakomeye ba FDLR yishyikirije MONUSCO
Lt. Col. Idrissa Muradadi, umwe mu bayobozi bakomeye ba FDLR hamwe n’abamurindaga batatu bishyikirije ingabo za ONU zikorera muri Congo tariki 10/03/2012; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo.
Lt. Col. Muradadi yagiye ayobora ibitero bitari bike mu burasirazuba bwa Congo kimwe mu bice byibasiwe n’intambara z’urudaca zimaze guhitana abatari bake abandi bagakurwa mu byabo.
Nyuma y’igihe kitari gito afasha FDLR mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo ubu Lt. Col. Muradadi ari mu maboko ya MONUSCO akaba ategereje koherezwa mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) kuri uyu wa kabiri tariki 13/03/2012.
Muradadi yari umuyobozi wa Batayo ya 2 mu mutwe wa FDLR wayogoje uburasirazuba bwa Congo kuva mu 1994 ubwo binjiraga muri Congo bavuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barayigizemo n’uruhare rutari ruto.
Umuvugizi w’ingabo za Congo avuga ko FDLR yakomeje kugaba ibitero bitandukanye byagiye bihitana abantu batari bacye cyane cyane abasivili; none ingabo za Congo zifatanyije na MONUSCO bahagurukiye kurwanya FDRL no kubakangurira gutaha iwabo.
Si uyu mugabo gusa kandi umaze kwishyikiriza ingabo za MONUSCO kuko hari n’abandi basirikare bakomeye bagera kuri 15 bitanze mu minsi ishize bakazana mu Rwanda n’abandi 70 bayoboraga.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|