Umwe mu bakekwaho kwica Cpl Habarugira Jean Damascene yafashwe
Yanditswe na
KT Editorial
Ubushinjacyaha bukuru buratangaza ko ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Caporali Habarugira Jean Damascene wahoze mu ngabo z’igihugu, yamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yatangaje ko mu minsi mike ukekwaho kwika Cpl Habarugira azashyikirizwa urukiko
Faustin Nkusi Umuvugizi w’ubushinjacyaha, yabwiye Kigali Today ko idosiye y’uyu ukekwaho ubwicanyi yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ku buryo mu minsi iri imbere azashyikirizwa urukiko akazaburanishwa kuri icyo cyaha, akagaragaza na bagenzi be bagifatanyije, cyabahama, bakagihanirwa.
Caporali Habarugira yari umusirikare wavuye ku rugerero, yari atuye i Remera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.
Nyuma yo kwicwa byatangajwe ko umurambo we waje gutoragurwa mu Karere ka Bugesera.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndashima cyane police y,urwanda umurava ugira m,ukurinda umutekano no kurwanya abagizi banabi uwu musore ukekwa nahamwa n,icyaha azakanirwe urumukwiye
rwose uyuhizi wanabi nahanywe byintangarugero
Birababaje Nahanwe Byintangarugero