Umwarimu warembejwe n’uburwayi bw’impyiko arasaba ubufasha bwo kwivuriza hanze

Munezero Jean ni umwarimu mu ishuri ry’imyuga rya ESTB i Musanze akaba asaba ubufasha bumushoboza gukomeza gufashwa n’imashini mu kuyungurura amaraso kuko impyiko ze zidakora kandi ubwo buvuzi buhagaze ngo ntiyamara ibyumweru bitatu agihumeka, ariko akanifuza gufashwa ngo abe yajya kwivuriza mu Buhinde agasimburirwa impyiko.

Amaze imyaka ienga ine afashwa n'imashini kuyungurura amaraso kandi birahenze cyane, agasaba gufashwa ngo avurwe
Amaze imyaka ienga ine afashwa n’imashini kuyungurura amaraso kandi birahenze cyane, agasaba gufashwa ngo avurwe

Munezero yatangiye gukoresha imashini iyungurura amaraso (Dialyse) muri 2017, ni akazi gakorwa n’imashini mu gihe impyiko z’umuntu ziba zitagifite ubushobozi.

Iyo serivisi ayikenera gatatu mu cyumweru kandi inshuro imwe yishyura nibura Amafaranga y’u Rwanda 92,500 bivuze ko mu cyumweru asabwa Amafaranga y’u Rwanda 277,500.

Kubera igihe ahamaze arwaye afashwa n’imashini, avuga ko ubushobozi bwamaze kumushiraho atirengagije gushyira umuryango we mu kaga ngo umurwaneho, ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Kubera igihe amaze afashwa n’ibitaro bya African Health Care Network biherereye mu Karere ka Rubavu, yagabanyirijwe amafaranga atanga kuko yishyura Amafaranga y’u Rwanda 47,500 mu cyumweru, ariko na yo ubu ngo ntashobora kuyabona.

Munezero avuga ko ubu amaze kugeramo ibitaro umwenda w’Amafaranga y’u Rwanda 141, 867 kandi bamaze kumumenyesha ko bagiye kumuhagarika niba adashoboye kwishyura.

Aganira na Kigali Today, Munezero yavuze ko ubushobozi bwamaze kumushirana kugeza n’ubwo adashobora kubona amafaranga yo kwishyurira abana.

Agira ati "Ubu aho ngeze ubuzima burankomeranye, umuryango waririye urimara kugira ngo bashobore kunyitaho ariko biranga, ubu abana bigaga mu mashuri meza bayavuyemo, na ho umugore wacuruzaga igishoro cyarashize. Nakomeje gufashwa n’abagiraneza barimo abo dukorana, abo twiganye n’izindi nshuti ariko ubushobozi bumaze gukendera".

Akomeza avuga ko bamuhagaritse adashobora kumara n’ibyumweru bitatu agihumeka kuko impyiko ze zangiritse cyane akaba arimo gushaka uburyo yazajya kwivuza mu Buhinde, kuzisimbuza kuko yabonye umugiraneza wemera kumwitangira akamuha iye.

Agira ati "Kimwe mu bimpangayikishije ni uko nari naratangiye urugendo rwo kujya gusimbuza impyiko kuko nabonye umugiraneza wemeye kunyitangira, ubu nsigaje kujya kumupimisha ngo harebwe niba duhuje ubwoko bw’amaraso, niba nta ndwara afite zatuma impyiko ye idakoreshwa. Baramutse bampagaritse gufashwa na mashini urugendo rw’ubuzima bwanjye rwahita ruhagarara”.

Munezero avuga ko Minisiteri y’Ubuzima yamaze kumwerera amafaranga yo kuvurirwa mu Buhinde, icyo asabwa kwishakira ni umuha impyiko, gukoresha ibizami by’uwo uzamuha impyiko kugira ngo harebwe ko ayimuhaye ntakibazo yagira, amafaranga y’urugendo no kubatunga hamwe n’aho bazaba bagezeyo, hakaba hakenewe abarirwa muri miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ati "Nakubwira ko Minisiteri y’Ubuzima yamaze kwemera kunyishyurira amafaranga yo kuvurwa, gusa hari ayo nsabwa arimo gupimisha uzampa impyiko, amafaranga y’urugendo n’ibizadutunga n’aho kuba, none mu gihe ntarabona n’ayo azamfasha kujya mu Buhinde, hagiyemo ikibazo cy’amafaranga yo gukomeza gufashwa n’imashini iyungurura amaraso".

Munezero ahamagarira abafite umutima utabara kumufasha kugira ngo ashobore kuvurwa agaruke mu muryango, ndetse ashobore gukomeza akazi ko kurerera u Rwanda.
Ati "Ndi umurezi ubikunda, ndi umubyeyi ukunda umuryango wanjye, ndasaba abagira neza kumfasha kugira ngo abana banjye bashobore gukomeza kubona papa wabo, n’umugore wanjye yo kuba umupfakazi, buri wese ashobora kwitanga uko ashoboye agafasha ubuzima bwanjye".

Munezero avuga ko n’ubwo mu Buhinde hari ikibazo cya Covid-19, ashoboye kubona ubushobozi yagombye kujya gusimbuza impyiko muri Nyakanga 2021.

Habyarimana Oswald ni umuganga ukurikirana Munezero mu bitaro bya African heralth care Network, avuga ko Munezero afite ikibazo cy’impyiko ikeneye gusimbuzwa ariko mu gihe itarasimburwa akaba afashwa n’imashini.

Agira ati "Impyiko ye ikeneye gusimbuzwa, ariko mu gihe atarabishobora ntiyabaho adafashwa n’imashini, kuko ibyumweru bitatu byaba ari byinshi".
Habyarimana avuga ko abantu badakwiye kumenya ko barwaye impyiko ari uko barembye, ahubwo ngo bakwiye gukoresha ibizami bakamenya uko abahagaze.

Zimwe mu nama atanga ni kunywa amazi menshi kandi abantu bakirinda kunywa inzoga nyinshi kuko zigira ingaruka ku mpyiko.

Ku wakwifuza kugira ubufasha agenera Munezero, yamubona kuri telefone ngendanwaye ari yo: 0788570249.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arikose koko leta yabuze amafaranga yo kuvuza abantu bafite ibibazo nkibyo? Cg se izashyireho ikigega abantu bajye bagira icyo bashyiramo kikajya kivuza benabo barwayi.

kacel yanditse ku itariki ya: 12-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka