Umwanditsi Kayitesi asaba Abanyarwanda kubyaza umusaruro indimi nyinshi bavuga

Umunyarwandakazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Annick Kayitesi Jozan warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agahita ahungira mu Bufaransa, ni umwe mu bazanye na Perezida Emmanuel Macron, wasuye u Rwanda kuva ku wa 27 Gicurasi 2021, agasaba Abanyarwanda kubyaza umusaruro indimi nyinshi bazi bandika amateka yabo.

Annick Kayitesi Jozan
Annick Kayitesi Jozan

Kayitesi yanditse ibitabo bibiri by’ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyitwa "Nous existons encore (Turacyariho)" hamwe na "Même Dieu ne veut pas s’en mêler (N’Imana ntishaka kubyivangamo)".

Kayitesi avuga ko yanze kwibagirwa amateka yaciyemo yo kuba yaragizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi, ahitamo kujya ayaganiriza abana be ndetse n’abandi bose batazi ibyabaye mu Rwanda, yifashishije kwandika ibitabo.

Igitabo "Même Dieu ne veut pas s’en mêler", Kayitesi yacyanditse mu ndimi z’Igifaransa n’Ikinyarwanda acyoherereza Perezida Emmanuel Macron, bituma amutekerezaho nk’umuntu uzazana na we mu Rwanda.

Kayitesi avuga ko kuba Abanyarwanda bakoresha indimi nyinshi mpuzamahanga harimo n’Igifaransa ari amahirwe bafite yo kuba bashobora kwambuka imipaka y’ibihugu byinshi ku isi.

Mu muhuro w’abanditsi (rencontre littéraire) wabaye ku wa kane, Kayitesi yagize ati "Kubasha kuvuga Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’izindi ni impamyabushobozi, ushaka akazi mu mahanga birakorohera, kandi urubyiruko rwa hano rufite izi ndimi muri iki gihugu, nimuzige neza muzivuge, kuko ni zo zizabafungurira imipaka".

Kayitesi yakomeje asaba Abanyarwanda gukunda kwandika bagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gucecekesha abayipfobya n’abayihakana.

Umwanditsi w’igitabo "Moi, le dernier Tutsi (Jyewe, Umututsi wa nyuma)", Charles Habonimana na we warokotse Jenoside, yashimye imbaraga Perezida Macron arimo gushyira mu gufasha Abanyarwanda kwandika mu rurimi rw’Igifaransa.

Habonimana avuva ko yakurikiye ijambo rya Perezida w’u Bufaransa wavuze ko mu bufatanye yifuza kugirana n’u Rwanda harimo no guteza imbere umuco n’ururimi rw’Igifaransa, akaba abibonamo amahirwe azatuma benshi bakora mu nganzo.

Habonimana yagize ati "Muri ako gapfunyika twebwe abahanzi, abanditsi dushobora kuzabigiriramo amahirwe ku buryo abafite ibyo babitse batangira kubishyira hanze, bikagira icyo bimarira Abanyarwanda".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko ibitabo bya Kayitesi bizafasha abana b’u Rwanda kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Uwo muhango witabiriwe n’abantu batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka