Umwana wubatse Convention Center mu ibumba yise izina Ingagi

Gisa Gakwisi, umwana w’imyaka 13 y’amavuko wubatse inyubako ya Kigali Convention Center mu ibumba yasazwe n’ibyishimo ubwo yatumirwaga mu birori byo “Kwita Izina”.

Uyu mwana ni umwe mu bantu bise izina abana b’ingagi 19 mu birori byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musane kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2017.

Gisa yise umwana w'Ingagi "Urungano"
Gisa yise umwana w’Ingagi "Urungano"

Umwana w’Ingagi yagombaga kwita izina yamwise “Urungano”.

Ubwo Gisa yahabwaga umwanya wo kwita izina umwana w’Ingagi yagize ati “Icyatumye nza aha ni uko banyishimiye cyane, nubatse Convention Center (mu ibumba), nkaba nishimiye kwifatanya namwe kwita Ingagi izina.”

Gisa yamenyekanye bwa mbere ubwo igihangano cye cya “Kigali Convention Center” (KCC) yubatse mu ibumba cyasakaraga ku mbuga nkoranyambaga.

Gisa yishimiye kuba yarashyizwe mu bise abana b'Ingagi 19
Gisa yishimiye kuba yarashyizwe mu bise abana b’Ingagi 19

Nyuma y’igihe gito ubuyobozi bwa KCC na Radisson Blue Hotel bwabonye icyo gihangano buhita butangaza ko bwifuza guhura n’uwo mwana.

Niko byagenze, maze ku itariki ya 09 Nyakanga 2017 ubuyobozi bwa KCC na Radisson Blue Hotel bwakira Gisa n’ababyeyi be maze batemberezwa mu nyuma ko ya KCC.

Ubuyobozi bwa KCC na Radisson Blue Hotel bwahise butangaza ko bugiye gutangiza irushanwa rizitirirwa Gisa Gakwisi mu rwego gufasha abana bari mu kigero cye kugaragaza ubuhanga n’impano bafite mu bugeni.

Uku niko Gisa yubatse Kigali Convention Center mu ibumba
Uku niko Gisa yubatse Kigali Convention Center mu ibumba

Ubwo buyobozi kandi bwamuhaye impano zirimo ibikoresho azifashisha mu guteza imbere impano yifitemo n’ibindi bikoresho byo kumufasha ku ishuri.

Nyuma yo gutembera muri KCC, Gisa w’imyaka 13 y’amavuko yavuze ko yishimye cyane kuba ayinjiyemo, ariko yasanze hari ibyo atabashije gushyiraho neza kuko yari atarayigeramo.

Yagize ati “Ntabwo nari narahageze, nta n’ibikoresho byinshi nari mfite. Nk’uko nabibonye, nimbona ibikoresho nzahita mbyongeramo, nk’amakaro n’ibirahuri.

Ubusanzwe kubumba ni ibintu nkunda, kuva kera narabikoraga. Hari n’ibindi nagiye mbumba nka Stade Amahoro.”

Yavuze kandi ko yakabije inzozi zo gutemberezwa muri izi nyubako, nyuma y’igihe yari amaze azirebera inyuma atarabasha kuzikandagiramo.

Gisa yatemberejwe muri Kigali Convention Center
Gisa yatemberejwe muri Kigali Convention Center
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwomwana numuhanga kuraje kabic

niyo mugisha yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize

nukuri uyumwana yarakwiye nibind bihembo kd bakamushakira ishur rikomeye ryigisha ubugeni nkohanze yigihugu

jerome yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Njye ndashimira ibitangazamakuru byatumwe uyu mwana amenyekana kuko bizatuma azamura impano ye ndetse byatumye batekereza kubandi bari mukigero cye. mujye mugera hirya yumugi impano zirahari habura ababamenyekanisha.

Augustin yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Uyu mwana ni umuhanga ejo hazaza he niheza pee

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka