Umwana wavuzweho kuguruka hejuru y’inzu ameze neza

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, buremeza ko umwana w’umukobwa wavuzweho kuguruka hejuru y’inzu ubu ameze neza, kandi ko umuryango we wasabwe kumujyana kwa muganga mu gihe yaba agize ikindi ikibazo.

Amakuru y’umwana w’umukobwa wo mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza, uri mu kigero cy’imyaka 14-15, wagurukaga akajya hejuru y’inzu, yatangiye gucicikana ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020.

Amakuru yavugaga ko uwo mwana yari afite imbaraga zidasanzwe, zatumaga aguruka akajya hejuru y’inzu z’ubucuruzi ziri muri ako gace, ndetse abantu bagerageza kumukurayo bikananirana.

Icyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yabwiye Kigali Today ko yigereyeyo ejo ku wa Gatanu, agasanga uwo mwana yacururutse ameze neza.

Uyu muyobozi ariko ananyomoza amakuru avuga ko uwo mwana yagurukaga, kuko ngo amakuru yiherewe n’abaturage bamwiboneye, avuga ko yuririraga ku nzu z’ibikoni (ngufi), akajya hejuru y’inzu nini.

Agira ati “Gusa ibyo bavuga ko aguruka si byo, ahubwo yaruriraga. Yuririraga ku nzu z’ibikoni kuko ziba ari ngufiya, hanyuma akajya hejuru y’inzu nini. Ibyo byo kuguruka si byo rwose”.

Bihoyiki yemereye Kigali Today ko yibonaniye n’uwo mwana, agasanga yorohewe.

Ati “Yasaga n’uworohewe, umuryango twawusabye ko yongeye kugira ikibazo bamujyana kwa muganga kugira ngo bamusuzume barebe niba yaba hari ikibazo afite”.

Amakuru uwo muyobozi yahawe n’ababyeyi b’umwana avuga ko uwo mwana yari amaze iminsi arwaye, akamera nk’uta ubwenge ndetse agashaka kwiruka.

Ababyeyi bavuga ko bagerageje kumuvuza ariko bikananirana, ndetse uyu muyobozi avuga ko akurikije uko yaganiriye na bo, basa n’aho barambiwe kuvuza umwana wabo.

Ati “Icya mbere umuryango wari warishyizemo ko bamuvuje igihe kinini byananiranye, ariko ugasanga ni bya bindi byo kuvuza umuntu ku kigo nderabuzima, indwara yagaruka ukabona ntibabyumva”.

Uyu muyobozi avuga ko amakuru yahawe n’abaturage, ari uko uwo mwana yajyaga hejuru y’inzu, akavayo ari uko haje abantu bakamusengera, nyuma bakamuterera urwego akamanuka.

Uwo mwana kandi ngo yabaye avanywe mu rugo iwabo ajyanwa mu wundi muryango bafitanye isano, aho ngo hari abantu bamusengera.

Ku ruhande rw’uwo mwana, Gitifu Bihoyiki baganiriye yabwiye Kigali Today ko we avuga ko ibyo bamuvugaho byo kuguruka nta byo azi.

Agira ati “Umwana avuga ko atazi ibyamubayeho. Naramubajije arambwira ngo baramubeshyera”!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri nibyiza niba yorohewe nibya gaciro.

Nsengiyumva Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Nukuri nibyiza niba uwo mwana arikoroherwa.kdi abantu birinde kujya bakabya inkuru .uko itari bisubireho rwose.

Nsengiyumva Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka