Umwana w’Umunyarwanda ntakwiye kurererwa mu bigo by’imfubyi - Minisitiri Uwimana

Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, MIJEPROF n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’imikurire y’umwana, NCDA, barashimira ba Malayika Murinzi, bemeye kwitanga nta gihembo, bakemera kwakira abana batagira imiryango yo kubitaho, nyuma y’uko ibigo by’imfubyi bifungiwe, akavuga ko umwana w’Umunyarwanda adakwiye kurererwa mu bigo by’imfubyi.

Minisitiri w'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko umwana w'u Rwanda ubundi atatabwaga
Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko umwana w’u Rwanda ubundi atatabwaga

Babishimiwe Ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo ba Malayika Murinzi baturutse hirya no hino mu Gihugu babarirwa mu 2,000 bahuriye mu Mujyi wa Kigali, kwizihiza isabukuru ya Malayika Murinzi mu Gihugu.’

Abinyujije mu muvugo, Malayika Murinzi Therese Nyinawumuntu wo mu Karere ka Nyaruguru, yagaragaje ko umwana ari umunyagitinyiro, bityo ko buri Munyarwanda akwiye kwita ku mwana wese, atitaye ku kuba bafitanye isano cyangwa batayifitanye, iyo ikaba ari na yo nsanganyamatsiko igarukwaho buri mwaka yo kwita ku mwana wese nk’uwawe.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, avuga ko isabukuru ya Malayika Murinzi, ari ukwizihiza ababyeyi bafite ubwitange n’umutima ukunda bakakira abana mu miryango yabo.

Agira ati "Turashimira uburere bwiza babatoza bagakura ari abana beza, bafite umuco, urukundo n’intego bagomba kuba bagezeho kuko barezwe neza".

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko mbere ya 1970 nta kigo cy’imfubyi cyabaga mu Rwanda, kuko Abanyarwanda bari bazi kwita ku bana, ku buryo ubuze umubyeyi yafatwaga na bamwe mu bagize Umuryango akomokamo akarerwa.

Ba Malayika Murunzi barashimwa
Ba Malayika Murunzi barashimwa

Avuga ko mu 1972 ari bwo ikigo cya mbere cy’imfubyi cyashingiwe ku Nyundo, bikagaragaza ko Abanyarwanda bari bamaze kudohoka ku burere bw’umwana mu muryango, ariko byaje kuba bibi cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibigo byinshi by’imfubyi byiyongereye kubera abana benshi bari bamaze kubura ababyeyi, nta n’imiryango yabo ihari ngo ibiteho.

Agira ati "Ubundi cyera nta mwana watabwaga, iyo habagaho ikibazo cyo kubura umubyeyi umwana yafatwaga n’abagize umuryango akomokamo bakamurera, agakurana indangagaciro za kibyeyi bityo akazigirira akamaro".

Minisitiri Uwimava avuga ko uko u Rwanda rwakomeje kugenda rwiyubaka, Leta yafashe umwanzuro wo gufunga ibyo bigo by’imfubyi, maze hashyirwaho gahunda yo kubohereza mu miryango,

NCDA igaragaza ko nibura abana hafi 4,000 bahise bajyanwa mu miryango, dore ko abagera kuri 70% byari bimaze kugaragara ko bafite ababyeyi cyangwa abo mu miryango yabo bashobora kubakira, abandi bakirwa n’Inshuti z’umuryango na ba Malayika Murinzi.

Minisitiri Uwimana ashimira Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame watangije gahunda ya fata umwana wese nk’uwawe, kuko yatumye kugeza na n’ubu ba Malayika Murinzi bakomeje kwakira abana mu byiciro bitandukanye, ushaka umwana akaba yiyandikisha binyuze ku mukozi w’Akarere uhagarariye NCDA.

Agira ati "Turashimira Madame Jeanette Kagame wabonye ko gusubiza umwana agaciro bikwiye gushingira ku muryango. Turashimira ba Malayika Murinzi biyemeje kwitanga nta gihembo bakakira abana ubu hakaba hari n’abashaka kubakira bamaze kwiyandikisha, umwana w’Umunyarwanda ntakwiye kurererwa mu bigo by’imfubyi".

Ba Malayika Murinzi bari mu byiciro bitatu birimo icyakira abana by’igihe gito, icyakira abana by’igihe kirekire n’abakira abana bafite ibibazo byihariye.

Abamaze kwakira abana bagaragaza ko batewe ishema no gufasha Igihugu kukirerera, dore ko hari n’abana barerewe mu miryango yabakuriye, ubu barangije amashuri na za Kaminuza, bakaba baravuyemo ababyeyi beza kubera ko barezwe neza.

Ba Malayika Murinzi bakanifuza ko hagumaho ubufatanye mu kwita kuri abo bana, kubitaho hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo n’iterambere ry’Isi y’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka