Umwana w’imyaka 6 ukomoka Rulindo yibwe n’umuntu utazwi

Umugore witwa Niwemugeni Mariette ukomoka mu mudugudu wa Nyamurema, akagari ka Kiyanza, umurenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo, avuga ko yabuze umwana w’umuhungu witwa Mugisha Dieudonne, ufite imyaka itandatu.

Uyu mwana ngo yabuze mu ijoro ryo ku wa 12/01/2013 ahagana mu ma saa moya n’igice z’umugoroba atwawe n’umugore w’umusirimu cyane; nk’uko Niwemugeni abivuga.

Ubwo yari ajyanye umwana kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), umuto yamusiziriyeho naze umudamu bari bicaranye amusaba kumufasha undi ari nawe wari mukuru, akaba ari nawe waburiwe irengero.

Yagize ati: “nari mbafite ari babiri umudamu ntazi twahuriye Nyabugogo arambwira ngo nindeke antwaze umwe .Yaramuntwaje tuvuye muri Taxi arambwira ngo dufate moto amungereze CHUK, nurira moto nawe yurira indi, jye nagiye ku y’imbere we ajya ku y’inyuma.”

Ngo n’ubwo uyu mudamu nawe yuriye moto, ngo ntiyongeye kumuca iryera, ngo kuko Niwemugeni yageze CHUK arebye wa mudamu aramubura ngo kandi ni n’ubwa mbere yari amubonye.

Niwemugeni kandi avuga ko taxi bagiyemo yabagejeje ahantu bagafata moto ku buryo atamenya nibura aho ariho kugira ngo ashakishirize muri ako gace.

Akomeza avuga ko ikibazo cye yabashije kukigeza ku buyobozi bwa Polisi ya Rulindo, ngo nabo bakamwohereza kuri Polisi yo ku Muhima kugira ngo bamufashe kubona umwana we.

Uyu mubyeyi n’agahinda kenshi arasaba buri muntu wese kumufasha muri iki kibazo kitamworoheye, aho avuga ko umwana we basaga cyane ngo uwamubona yabonye n’ifoto ya nyina yahita amwibwira.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Uyu mwana ntacyo azaba ariko ababyeyi mujye mubyara mwicare hamwe murere abana banyu, uwatwaye uyu mwana ashobora kuba yarahoraga abona nyina Nyabugogo asabiriza akitwarira uyu mwana agirango amurere. so Uyu mubyeyi yabuze umwana ariko namubona niyicare hamwe gusabiriza utari ikimuga bintu bibi. uyu ndamuzi nyabugogo asabiriza.

hanzaha yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Mana we Imana imutabare peeeeeeeeeeeeeeeee

mama tity yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

uyu mudamu njye ndamuzi muri kigali agenda asabiriza ,ndetse asa nuwa taye umutwe . namubonye muri gare ya remera asaba ticket ,nyuma yaho mubona kinyinya kandi namubonye mu bihe bitandukanye nukuvuga ko muzi nko mumyaka itatu azenguruka mubicye bitandukanye bya kigali agenda asabiriza ndetse nuwo mwana batwaye yari akiri muto naho uwo afite yamubyaye nyuma mumayira anyuramo.

bizimana evod yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

wowe Inesse soma inkuru neza umudamu avuga ko bateze Moto Nyabugogo bajya CHUK umwe afata moto undi indi mukugenda abura irengero ryuwo mugore wamutwaje umwana. Gusa Imana ifashe uwo mudamu abone umwana we akiri muzima naho ubundi hanze aha hari abahemu benshi. Imana ikomeze kumuba hafi kubura umwana birabaza cyanee.

Aba yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

Ibara riragwira!

nsale yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

Ariko rero ibi bintu n’ibyo kwitonderwa! Uyu Mariette se yari afite transfert yo kujya CHUK? Muri bariya bana bombi se ni uwuhe wari urwaye? Polisi ikurikirane ariko harimo urujijo rwinshi. Hari umugore ukunze kugendana abana avuga ko aho yari agiye asanze batariyo, agasaba itike cyangwa icumbi, sinzi niba yaba ariwe wungutse indi mitwe.

sisi yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Birababaje ariko Police yacu ndayizera ikoreshe uko ishoboye kose uyu mubyeyi abone umwana we kuko kubura umwana ntibyoroshye kubyakira, gusa uwo mubyeyi akomeze yihangane Imana niyo nkuru azaboneka.

gihozo yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Iyi nkuru yanditse ukuntu itumvikana. yaburiye CHUK, cg yaburiye kuri moto cg ku mugoroba bari hehe ntibisobanutse

inesse yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka