Umwana ushukwa aba agaragara, bagenzi be babivuze baba bamutabaye

Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko umwana ujya kugwa mu gishuko kimuviramo gutwita bagenzi be baba bamubona, ku buryo bagiye babivuga batabarwa bataratwita.

Clémentine Nyandwi wo ku Munini muri Nyaruguru, wagize amahirwe yo gukurikirana inyigisho ku burenganzira bw’abana yagiye ahabwa n’umuryango HDI mu bihe binyuranye, avuga ko imyitwarire y’abangavu ibagusha mu gutwita imburagihe iba igaragarira bagenzi be.

Agira ati “Iyo umwana atangiye kujya akururana n’abahungu, ukabona mu muhanda baragendana, mu tubari bakaba bari kumwe, uba ubona nta kindi kizakurikiraho”.

Icyakora na none, umukobwa witwara gutyo ngo bagenzi be ntibamubuza ngo yumve, kuko abafata nk’abamufitiye ishyari.

Nyandwi ati “Nkanjye nshobora kugenda nkamubwira ngo uriya muhungu mwirirwa mukururana ashobora kuzagutera inda, bikazakugiraho ingaruka nyinshi. Ugasanga ashatse nko kuntuka cyangwa kunkubita, avuga ko nshaka kumutwarira umugabo!”

Ronger Mupenzi w’i Muganza amwunganira agira ati “Urabibona ntihagire icyo ubikoraho, ariko ubundi ibyiza ni uko umuntu yajya abibona agahita abyamagana. Ugomba kwegera wa muhungu ukamuganiriza, ukamubwira ko ibyo ari gukora bishobora kuzamuviramo gufungwa”.

Jeannette Nyirarukundo wo mu Murenge wa Munini yongeraho ko igihe ubwiye mugenzi wawe w’umukobwa ntakumve, ushobora kwegera ababyeyi be, cyangwa abarezi mu gihe acyiga, kugira ngo bamufashe.

Ni na byo Chris Sengoga, umunyamategeko muri HDI asaba abana muri rusange, ariko cyane cyane abagize amahirwe yo guhugurwa ku burenganzira bw’abana no ku kuntu bakorera ubuvugizi bagenzi babo.

Ati “Ashobora gutera intambwe akaba yabivuga ku ishuri cyangwa se akabibwira ababyeyi cyangwa undi muyobozi, akavuga ati nabonye umwana urimo gushukwa, bishobora kuzamuviramo guhohoterwa kuko aba abona ari ho biganisha. Icyo gihe aba akumiriye”.

Donatille Mukaseti ufasha amatsinda y’abana bo mu Kagari ka Maliba ho mu Murenge wa Rusenge, mu rugamba rwo kurinda abangavu gutwita imburagihe, avuga ko bo bafite gahunda bise “Tumunenge yikosore”.

Agira ati “Umwana bagenzi be bagaragaje, hamwe n’umubyeyi we turamuganiriza. Si ukunenga ngo tumugaye, ni ukumukebura ataragera habi, kandi kumumenya ntibigoye, kuko aba agendana n’abandi bana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka