Umwamikazi Elizabeti yishimira imico itandukanye iri muri Commonwealth
Kuri uyu wa mbere ubwo hizihizwaga umunsi w’umuryango wa Commonwealth (Commonwealth Day), uyoboye uwo muryango, umwamikazi Elizabeti wo mu Bwongereza yahamagariye ibihugu bigize uyu muryango kubyaza umusaruro imico itandukanye y’ibihugu byose byibumbiye muri uwo muryango.
Yagarutse ku bukire buturuka mu mico itandukanye y’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth), akaba yifuza ko yabyazwa umusaruro maze bikagirira akamaro ibihugu.
Muri ibyo birori byabereye Westminster mu Bwongereza, Umwamikazi Elizabeti yaboneyeho gusaba ibihugu bigize uwo muryango kuzashaka umunsi wo kwizihiza urwo rusobe rw’imico maze buri gihugu kikerekana umuco wacyo bityo ibyiza byacyo bikarushaho kumenyekana.
Mu ijambo rye, umwamikazi Elizabeti yagize ati: “uyu mwaka intego yacu ni ugushyira imbaraga cyane mu kurema ubumwe budasanzwe hagati y’abatuye ibihugu bigize Commonwealth, ibyo tukazabifashwamo n’imico yacu itandukanye izaduha gusabana no kugirana umubano wimbitse nk’inshuti cyangwa se nk’umuryango umwe ku isi yose”; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Royal Watch News.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ya Commonwealth ni ugushishikariza abagize uyu muryango guha agaciro amahirwe bafite kugira ngo buri gihugu kimenyekanishe umuco wacyo.
Umuryango wa Commonwealth wagiyeho mu 1949, kuri ubu ugizwe n’ibihugu 52 byakoronijwe n’u Bwongereza hiyongereyeho Mozambike yagiyemo mu 1995 n’u Rwanda rwakiriwe muri uwo muryango mu 2009.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|