Umwamikazi Elizabeth II aratanze nyuma y’imyaka 70 ku ngoma

Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza (Buckingham Palace) bimaze gutangaza ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze nyuma y’imyaka 70 yari amaze ku ngoma y’ubuyobozi bw’Ubwami bw’u Bwongereza.

Ibitangazamakuru bitandukanye hamwe n’imbuga nkoranyambaga bivuga ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, akaba yari amaze imyaka 96 y’amavuko na 70 ku ngoma.

Umuryango w’Umwami n’Umwamikazi w’u Bwongereza ubitangaje wari umaze amasaha ukurikirana ubuzima bwa nyuma bwa Elizabeth II kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza bashyizeho itangazo rigira riti "Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi."

Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi bikomeza bivuga ko Umuryango we uri bugume i Balmoral aho yari arwariye kugeza kuri uyu wa Gatanu.

Abaganga bacungiraga hafi ubuzima bwa Elizabeth II bari kumwe n’abana be Prince Charles(warazwe Ingoma), Princess Anne, Prince Andrew, Prince Edward na Prince Harry mu bitaro by’i Balmoral Castle muri Scottland.

Amafoto agaragaza Umwamikazi Elisabeth mu bihe bitandukanye:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yarongowe afite imyaka 21.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

rukera yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka