Umwami wa Jordanie ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umwami wa Jordanie yakiriwe na Perezida Kagame
Umwami wa Jordanie yakiriwe na Perezida Kagame

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse akaba azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akanahavugira ijambo.

Perezida Paul Kagame na Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein wa Jordanie, watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu rw’akazi mu Rwanda, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, ndetse banahagararira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Amasezerano yashyizweho umukono yerekeye gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa, no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse no mu bijyanye n’ubuhinzi n’andi.

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, agiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, mu gihe mu 2022, Perezida Kagame na we yari yasuye Jordanie aho bombi bagiranye ibiganiro ku kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye amasezerano arimo ajyanye no guhanahana ibitekerezo mu bijyanye na politiki mu gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, ubuhinzi, guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.

U Rwanda kandi ruritegura gufungura Ambasade yarwo muri Jordanie mu Murwa Mukuru, Amman.

Jordanie ni igihugu cy’Abarabu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, ku nkombe z’umugezi wa Jordan. Gituwe n’abarenga Miliyoni icyenda. Ni kimwe mu byemeje amasezerano y’amahoro na Israel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka