Umwami Mohamed VI yaganiriye na Perezida Kagame ku mavugurura ya AU
Kuri uyu wa mbere Umwami Mohamed wa VI wa Maroc na Perezida Paul Kagame baganiriye ku mavugururwa y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (A ) uyoborwa muri uyu mwaka na Perezida Kagame.
Ikinyamakuru L’Economiste, cyatangaje ko aba bayobozi bagiranye iki kiganiro ku murongo wa Telefoni, mu gihe bitegura kwitabira inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe izabera i Addis Abeba muri Ethiopie.
Iyi nama ikaba iteganyijwe kuzafatirwamo imyanzuro y’inzengi, igamije kuvugurura inzego z’uyu muryango.
Uyu muyobozi ngo yongeye kugaragariza Perezida Kagame ko amushyigikiye muri izi mpinduka ari kugeza ku Muryango wa Afurika yunze ubumwe, anamwizeza ko atazahwema kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo, inshingano afite zigerweho.
Muri iki kiganiro kandi aba bayobozi banaganiriye ku bikorwa bigamije iterambere ry’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Umwami Mohamed VI aheruka mu Rwanda tariki 10 Ukwakira 2016, nyuma y’uko Perezida Kagame nawe yari yasuye Maroc muri kamena uwo mwaka.
Aba bayobozi bombe bakaba barasinyanye amasezerano y;ubufatanye agera kuri 19, ashingiye ku bukerarugendo, ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu, ku ngufu, ku nganda zikor imiti, ndetse no ku ma banki.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imibanire mwiza y’abakuru b’ibihugu igamije iterambere ry’abaturage babyo niyo ikenewe kurenza ibindi kugira ngo Africa irusheho kwiyobaka no kwikemurira ibibazo cyane cyane iby’Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano.