Umwami Abdullah II wa Jordan yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2023 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mu bihe byashize, uburyo Jenoside yateguwe ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa n’uburyo Igihugu gikomeje kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwami Abdullah II wa Jordan yashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Mu butumwa yanditse, yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwibutsa igice kibabaje cy’amateka y’u Rwanda n’isomo rikomeye ku bantu.

Ati “Ni gihamya y’ubwitange bw’iki gihugu mu bwiyunge bw’Abanyarwanda. Inkuru zisangizwa hano kuri uru rwibutso zitanga amasomo ku isi yose ku byerekeye gutsinda ibyago bikomeye no guharanira ubumwe, amahoro no kudatezuka.”

Umwami wa Jordan, Abdullah II bin Al-Hussein, yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, asuye u Rwanda nyuma y’uko mu mwaka wa 2022, Perezida Kagame na we yari yagiriye uruzinduko muri Jordan.

Icyo gihe bombi bagiranye ibiganiro ku kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi no gukomeza ubufatanye bwari busanzweho mu iterambere ry’ibihugu byombi.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka