Umwaka wa 2021 usize ubanishije u Rwanda n’u Bufaransa, imanza nyinshi zaraburanishijwe

Umwaka wa 2021 mu bijyanye n’ubutabera n’Umutekano usize Abayobozi bakomeye mu myanya, ubanishije neza u Rwanda n’u Bufaransa, usize bamwe mu byamamare bagejejwe muri kasho, mu nkiko no muri gereza, ariko hakaba n’abavanywemo ndetse n’abagizwe abatagatifu.

Perezida Macron yasuye u Rwanda, yakiriwe na Perezida Kagame
Perezida Macron yasuye u Rwanda, yakiriwe na Perezida Kagame

Mu kwezi kwa Nzeri 2021 ku itariki 17, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Dr. Emmanuel Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.

Mu kwezi k’Ukuboza kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana wasimbuye General Patrick Nyamvumba, wari umaze umwaka n’igice ataboneka mu mirimo.

Mu kwezi kwa Nyakanga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye imbabazi abagore icumi bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha bakoze cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri Mata Perezida Kagame yagize Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Muri uko kwezi kandi ni bwo inzobere mu mateka, Prof. Vincent Duclert, yashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame Raporo icukumbuye igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame ashyikirizwa Raport Duclert
Perezida Kagame ashyikirizwa Raport Duclert

Leta y’u Rwanda yatangaje ko iyo Raporo ari intambwe nziza iganisha ibihugu byombi ku mubano wubakiye ku kuri, ndetse na yo ikaba yarahise itanga raporo yitiriwe Muse yemeza ko u Bufaransa bwabonaga ko Jenoside mu Rwanda ishobora kuba.

Icyakora abakuru b’ibihugu byombi bahisemo kwiyibagiza aya mateka batangira gutsura umubano, ku buryo Perezida Kagame amaze kujya mu Bufaransa inshuro ebyiri muri uyu mwaka, Parezida Emmanuel Macron na we akaba yaraje mu Rwanda.

Mu kwezi k’Ukuboza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo, yatangije icyumweru cyo guhuza inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera kugira ngo zishakire umuti ikibazo cya ruswa, aho avuga ko ruswa ishobora kubangamira ishoramari mu Rwanda.

Mu kwezi kwa Nzeri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yavuze ko umwaka w’ubucamanza 2020-2021, imibare y’ibirarane by’imanza yiyongereye kubera ibirego biregerwa inkiko byiyongereye cyane.

Ibi Dr Ntezilyayo yabitangaje ubwo yasuraga urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare aho yaganiriye n’abacamanza hamwe n’abanditsi b’inkiko.

Dr Faustin Nteziryayo
Dr Faustin Nteziryayo

Muri Nzeri Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje iperereza ryerekeye ishyirwa mu bahire n’abatagatifu kuri Sipiriyani na Daforoza Rugamba hamwe n’abana babo bapfanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyari cyatangiye muri 2015 gikozwe n’urukiko rwa Kiliziya Gatolika ruyobowe na Arikiyepiskopi ariko agashyiraho intumwa imuhagararira nk’uko byasobanuwe na Ngarambe François –Xavier, uri mu basaba ko Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana babo bapfanye bashyirwa mu bahire n’abatagatifu.

Mu mwaka wa 2021 Igihugu cya Uganda cyakomeje kohereza Abanyarwanda bagihungiyemo kibanje kubafunga no kubakorera iyicarubozo, kubera umubano hagati y’ibihugu byombi utameze neza kuva muri 2017.

Dore zimwe mu manza zikomeye zabereye mu nkiko muri 2021

Urubanza rwa Paul Rusesabagina wayoboraga impuzamashyaka ya MRCD-FLN ishinjwa ibitero by’iterabwoba mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018-2019, rwabaye urubanza rw’amateka muri 2021 kuko rwari rukurikiwe n’abantu ndetse n’ibihugu byinshi ku isi.

Urwo rubanza rwahujwe n’urwa Nsabimana Callixte wiyise Sankara hamwe na Herman Nsengimana bari abavugizi ba FLN, ndetse n’abandi 17 bahoze muri FDLR na FLN barimo umugore umwe rukumbi witwa Angelina Mukandutiye, rukaba rwaratangiye kuburanishwa mu mizi tariki 16 Gashyantare 2021.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Paul Rusesabagina wakurikiranyweho ndetse akaza no kwiyemerera ko yateye inkunga umutwe wa FLN, yaburanye avuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

Rusesabagina yagize ati “Jyewe ntabwo ndi Umunyarwanda kuko navuye hano mu Rwanda muri 1996 mpunze, nageze mu Bubiligi icyo gihe ibintu bya mbere nabanje gutanga ni Indangamuntu yanjye ndetse na pasiporo”.

“Icyo gihe nari mbaye umuntu utagira igihugu, nari mbaye umuntu wa LONI, u Bubiligi rero bwaramfashe bumfata nk’ufashe umwana w’impfubyi wabuze ababyeyi bombi, ibyanjye byose nabitanze. Kuva uwo munsi nabonye indangamuntu na Pasiporo by’Umuryango w’Abibumbye ariko byanditseho igihugu cy’u Bubiligi”.

Aya magambo ya Rusesabagina yateje impaka mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 17 Gashyantare 2021, aho uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte yavuze ko atewe isoni n’amagambo ya Paul Rusesabagina.

Nsabimana yavuze ko yagize isoni acyumva amagambo ya Rusesabagina nk’umuntu wari umwungirije mu ishyaka, kandi urugamba bararuteguranye bagatsindwa, bagafatwa ariko bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi Rusesabagina akaba Perezida.

Nsabimana yavugaga ko gahunda ya Rusesabagina ari amayeri yo gutinza urubanza, akagira ati “Ndifuza ko urubanza rwakwihuta, nk’umuntu umaze imyaka ibiri mu rukiko, ndabona Rusesabagina asa nk’ushaka gutinza urubanza nkana, impamvu mbivuga ni uko jyewe ndimo kubihomberamo”.

Nsabimana Callixte wiyise Sankara
Nsabimana Callixte wiyise Sankara

Paul Rusesabagina yamaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda, ariko muri Werurwe 2021, yaje kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.

Ikinyamakuru KT Press cya Kigali Today cyabonye kopi z’inyandiko zo mu mwaka wa 2004 harimo n’ibaruwa Rusesabagina yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration&Emigration), avuga ko yataye urwandiko rw’abajya mu mahanga (Pasiporo).

Urwo rwandiko rw’abajya mu mahanga (pasiporo) ubusanzwe rwemerwa nk’indangamuntu ndetse rukaba ari n’icyangombwa kigaragaza ubwenegihugu bw’umuntu urufite.

Mu ntango za Werurwe 2021, Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yasobanuye uburyo yazanye Rusesabagina Paul mu Rwanda, amushuka ko amujyanye i Burundi.

Pasiteri Niyomwungere yasobanuye ko yabikoze kubera intimba Rusesabagina ngo yateye impfubyi n’abapfakazi biturutse ku ngaruka z’ibitero umutwe wa FLN wagabye mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe.

Hagati mu kwezi kwa Werurwe kwa 2021, Paul Rusesabagina n’abamwunganira basabye amezi atandatu yo kwiga neza urubanza, abonye urukiko rutamwemereye ubwo busabe bwe ahitamo kwikura mu rubanza.

Ukwezi kwa Kamena urubanza rwa Rusesabagina n’abo baregwaga hamwe rwihariwe n’ubuhamya bw’abaregeraga indishyi bagiye bavuga uburyo ibitero bya FLN i Nyaruguru na Nyamagabe byahitanye abantu, biteza abandi ubumuga ndetse byangiza n’ibintu byabo birimo inzu, imodoka, imyaka n’amatungo.

Nyuma yaho Ubushinjacyaha bwatangiye gusabira ibihano abaregwa, aho Nsabimana Callixte yasabirwaga igifungo cy’imyaka 25, Rusesabagina asabirwa gufungwa burundu, Herman Nsengimana asabirwa gufungwa imyaka 20, mu gihe bo basabaga kurekurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi waregwaga hamwe na Rusesabagina yasabye kugabanyirizwa ibihano ku mpamvu z’uko ngo ashaje, cyangwa akababarirwa na we ngo akamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.

Muri Kanama 2021 hari Umubiligi winjiye mu Rwanda aje mu bukerarugendo ariko mu by’ukuri ngo yari aje kunganira Paul Rusesabagina. Leta y’u Rwanda yahise ifata icyemezo cyo kwirukana Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.

Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo habayeho isomwa ry’Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwaga, nyuma y’umwaka urenga urubanza rwe rwamaze ruburanishwa.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabiye Rusesabagina gufungwa burundu, bwatunguwe no kumva urukiko rumukatiye igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, icyakora rukaba rutaramuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo mu buryo butemewe.

Nsabimana wari wasabiwe igifungo cy’imyaka 25 we yahanishijwe icy’imyaka 20 hamwe no kunyagwa ibyangombwa bye (Indangamuntu, Pasiporo na telefone).

Urukiko rwahanishije Nsengimana Herman n’abandi barimo Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda André na Mukandutiye Angelina, buri wese igifungo cy’imyaka itanu (ariko Mukandutiye we asanzwe yarakatiwe igifungo cya burundu kubera Jenoside).

Ubushinjacyaha n’abaregeraga indishyi kubera ababo biciwe mu bitero bya FLN n’ibyabo byangiritse, bose bahise batangaza ko bazajuririra ibihano byatanzwe kuri Rusesabagina n’abo baregwa hamwe, bitewe n’uko igifungo bahawe ngo ari gito, abaregera indishyi na bo bakavuga ko harimo abataragize icyo babona cyangwa ababonye bike.

Nyuma yaho Abanyamategeko baganiriye na Kigali Today bavuze ko bitaramenyekana neza ahazava iyo ndishyi, cyane ko abenshi muri abo baregwa nta mitungo bafite mu Rwanda.

Mu kwezi k’Ukwakira kwa 2021, Perezida Paul Kagame yasubije abashaka ko Rusesabagina afungurwa, avuga ko abamugize icyamamare ari bo barimo gukora ibishoboka ngo afungurwe, nyamara batitaye ku byaha yakoze byamugejeje mu rukiko, akavuga ko abo yakoreye ibyaha na bo bakwiye kubona ubutabera.

Abayobozi bakuru bafunzwe

Dr Isaac Munyakazi
Dr Isaac Munyakazi

Mu kwezi k’Ukwakira 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni Frw 10, uwo bareganwaga witwa Abdul Gahima akaba we yarakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 1.5.

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yahakanye ibyaha yaregwaga byo kurebera mu itangwa rya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo na rwo rwahamije ibyaha abari Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), ruhita rutegeka ko bafungwa imyaka itandatu (6) nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku itariki 31 Werurwe 2021, aho Rwakunda Christian wari Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Rwamuganza Caleb wari Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) na Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority), bose bahamijwe n’ibyaha.

Umwaka w’imanza ku barwanyi ba P5

Mu manza zabereye mu nkiko za gisirikare, hari urwa Rtd Major Habib Mudathiru wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaza kujya mu nyeshyamba, wakatiwe ifungo cy’imyaka 25 muri Werurwe, abandi 31 bo muri P5 bareganwaga na we bahabwa ibihano bitandukanye.

Mu kwezi k’Ukuboza kandi Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abandi barwanyi 37 bo mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana (barimo Abarundi bane), igifungo cya burundu nyuma yo kubashinja kugaba ibitero ku Rwanda (mu Kinigi) mu kwezi k’Ukwakira 2019. Isomwa ry’uru rubanza riracyategerejwe.

 Rtd Major Habib Mudathiru n'abo bareganwa bari mu rukiko
Rtd Major Habib Mudathiru n’abo bareganwa bari mu rukiko

Dr Christopher Kayumba

Muri Nzeri 2021 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Christopher Kayumba, aho rwavugaga ko rumaze igihe kinini rukora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Jado Castar

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Bagirishya Jado Castar, wari Visi-Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan)

Mu zindi manza zaranze umwaka wa 2021 harimo urwa Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan ufite umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV).

Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gusebya abayobozi.

Yahamijwe kandi icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe, ibi bikaba bifitanye isano n’aho yashyamiranye n’inzego z’umutekano mu gihe zagenzuraga iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

Idamange na we wazize YouTube

Muri Nzeri Urukiko Rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha bitandatu, rumuhanisha gufungwa imyaka 15, no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini ku byo yatangarije kuri YouTube anenga Leta, ahamagarira abantu gukora imyigaragambyo no kuvuga ko Perezida w’u Rwanda yapfuye atabigaragariza ibimenyetso.

Karasira Aimable

Mu kwezi kwa Kanama 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Aimable Karasira Uzaramba, akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ubwo azaburana urubanza mu mizi.

Karasira na we arashinjwa gukorera ibyaha kuri YouTube, bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Amaze gukatirwa igifungo cy’agateganyo, Karasira yavuze ko atazaburana urubanza mu mizi.

Itabwa muri yombi ry’ibyamamare birimo Jay Polly (witabye Imana)

Muri Kamena 2021, abantu b’ibyamamare barimo umuhanzi Jay Polly witabye Imana, batawe muri yombi bakekwaho kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge. Harimo na Olivier Kwizera usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports.

Umuhanzi Jay Polly yapfuye ku itariki 02 Nzeri 2021, ava muri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, ajya ku bitaro bya Muhima kwivuza nyuma yo kunywa ibintu byica nk’uko byavugwaga, nyuma yitaba Imana.

Umushinwa wakoreye abantu iyicarubozo

Muri Nzeri Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Uru rubanza rukaba rutaraburanishwa nyuma yo gusubikwa kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

Nyubaha Safari

Muri Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyambaga hamamaye imvugo igira iti “Nyubaha Safari”, ikaba yaraturutse ku muturage witwa Safari George warwanye n’ushinzwe umutekano aranamuniga, Umuyobozi w’Umurenge agatabara agira ati “Nyubaha Safari”.

Nyuma y’iminsi mike Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko Safari wagaragaye mu mashusho yanize umu DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.

Uwamennye inzoga kuri Gitifu

Muri Nyakanga havuzwe Umugabo wamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka. Nyuma yaho uwo mugabo yaje gufatwa ashyikirizwa ubutabera.

Umugabo wasambanyije umwana w’umuhungu

Muri Kanama Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafunze umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, akaba yari akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu baturanye w’imyaka 9.

Ibyaha bya Jenoside

Ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021, uwitwa Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Kamena 2021, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (LONI), Valentine Rugwabiza, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibabazwa no kuba hari ibihugu bitagaragaza ubushake bwo guta muri yombi abashinjwa Jenoside babihungiyemo mu myaka 27 ishize, agasaba Loni kubigiramo uruhare.

U Rwanda ruvuga ko rumaze gukora ibirego 1,145 bisaba guta muri yombi abantu bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu bihugu 33 biri hirya no hino ku isi.

Mu kwezi k’Ukwakira uwitwa Harerimana Enock ukomoka mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, yarafashwe afungirwa kuri Sitasiyo (RIB) mu Karere ka Kayonza, nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akaba yari amaze imyaka 13 yihishahisha.

Muri Mata uwitwa Munyenyezi Béatrice wirukanywe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri uyu mwaka, yitabye bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro agiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, kubera ibyaha birindwi bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo.

Urubanza rwa Munyenyezi Beatrice ubu ntiruraburanishwa mu mizi kuko igihe yitabaga urukiko yasobanuye ko atarabona dosiye, asaba kwemererwa kubona inyandiko yazanye no kuvugana n’umuryango we, kuko ngo batari bavugana kuva yagezwa mu Rwanda.

Muri uko kwezi kandi ni bwo ubutabera mu gihugu cy’u Bufaransa bwatangazaga ko bwataye muri yombi Padiri Marcel Hitayezu utuye muri icyo gihugu, akaba akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma y’icyunamo muri uko kwezi, RIB yatangaje ko yari imaze kubona ibyaha 83 by’ingengabitekerezo ya Jenoside byakozwe mu cyumweru cy’icyunamo (tariki 07-13 Mata 2021), ababikurikiranyweho 66 bari bamaze gufatwa.

Ubujura mu baturage

Mu kwezi kwa Mata Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafashe abantu 27 bari bagize itsinda ricyekwaho guhohotera no kwiba abaturage.

Icyenda muri bo bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse bakanabambura, abandi 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze na yo yatanze imbuzi ku bantu biba inka z’abaturage bakajya kuzihisha mu mazu nyuma bakazazibaga. Icyo gihe abantu barindwi bari babafatanywe inka 6 mu nzu aho bazihishaga bakajya bazibaga.

Aba ni Turatsinze, Maniraguha Celestin, Turikumwenimana, Uwizeyimana Francine, Uwabareka Charles, Mugarukira Samuel na Uwimana Felicien, bakaba barafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, mu tugari twa Gakoro na Rwasa mu midugudu ya Nkomero na Sarasi.

Muri Nzeri 2021 Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze hamwe n’abaturage, bafashe itsinda ry’abantu 12 bacyekwagaho gutega abaturage bakabambura bakanabahohotera babakubita.

Abo bantu bari banakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemwe n’amategeko.

Ruswa no guhombya Leta

Mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2021, Abapolisi barindwi n’abasivili batanu bafatiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, bakaba bari bakurikiranyweho kurya ruswa babeshya abantu ko bazabaha impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Ku itariki 30 Nzeri 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2,000,000frws) kuri buri wese.

Mukeshimana Adrien yari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na ho Nzakizwanimana Etienne, yari umukozi w’urwego rufasha abaturage mu by’amategeko, MAJ, (Maison d’Accès à la Justice) mu Karere Rubavu.

Na none mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira kwabanje uwitwa Ndahayo Maurice w’imyaka 24, Kabandana Eric w’imyaka 22 na Rukundo William bafatanywe amafaranga y’amiganano ibihumbi 40 mu karere ka Huye barafungwa.

Abandi bafungiwe amafaranga y’amiganano mu Karere ka Ngoma mu kwezi kwa Nzeri 2021, ni uwitwa Kazoza Audace w’imyaka 45 na Sinigenga Christopher w’imyaka 27, babafatanye Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 678 y’amiganano, bakaba barafatiwe mu Murenge wa Mutenderi.

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Maniriho Samuel w’imyaka 19 nyuma yo kwambura abacuruzi amafaranga ababwira ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro, akaba yarafatiwe mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Nyakagarama.

Muri Nzeri abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barafungwa, bakaba bakurikiranyweho gucuruza ibintu bya magendu.

Icyo gihe kandi abantu batandatu bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, bakaba barafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije COVID-19, barimo kujya muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Abo ni Itangishaka Meschack w’imyaka 29, Imanizabayo Isaac w’imyaka 30, Kamanzi Jean Pierre w’imyaka 35, Zigiranyirazo Ildephonse w’imyaka 40, Niyonkuru Daniel w’imyaka 31 na Niyonkuru Jean de Dieu w’imyaka 27.

Mu ntango za Nzeri Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba sima yubakishwaga umuhanda Huye-Kibeho. Bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Muyogoro, Umudugudu wa Nyarwamba.

Abafashwe ni Nkundineza Samuel w’imyaka 38, Mukunzi Samuel w’imyaka 38, Bariyanga Charles w’imyaka 29, Tuyishime Emmanuel na Umubyeyi Rosine, bafatanwe imifuka 62 ya sima.

Hanafashwe Muyiramya Emmanuel w’imyaka 19 na Kamanzi Elias w’imyaka 20, abayedi bacyekwaho kugurisha iyo sima kuri Nkundineza.

Muri Nyakanga Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe Munyentwari Theophile n’umukozi we Ntegeyimana Simeon, bafite toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatirwa mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo.

Muri Gicurasi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe witwa Nyaminani Daniel, wari ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Ibindi byaha

Muri Nzeri 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugabo w’imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ucyekwaho gusambanya abagore batanu abashukishije kubaha akazi.

Muri Kanama 2021, Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba rwafunze abanyeshuri batandatu bigaga ku kigo cya ESECOM Rucano, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo mu rubanza baburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abo banyeshuri bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byavugwaga ko ari ibyo kwishimira kurangiza amasomo bakaza kwangiza bimwe mu bikoresho by’ikigo.

Muri Kanama kandi abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu (Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 na ho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55.

Muri uko kwezi abagore bane mu munani bakekwagaho gusagarira umucamanza bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.

Mu byaha bigaragara ko Kigali Today yagiye yandikaho cyane mu mwaka wa 2021, hari ibijyanye n’icuruzwa hamwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe hamwe n’ihohotera ribera mu ngo.

Abafunguwe

Ku itariki ya 14 Ukwakira 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, nyuma y’umwaka n’amezi atatu yari amaze muri gereza kubera ko yashinjwaga gutanga sheki zitazigamiye.

Mu mpera za Kanama 2021 na bwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka