Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu yeguye ku mirimo
Mugwiza Antoine wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’Akarere ka Nyabihu yeguye ku mirimo.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere, Gasarabwe Jean Damascène, niwe wemeje aya makuru, nyuma yo kwakira ibaruwa ye isaba kwegura, kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2018.
Mugwiza yahoze ari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, ari nabyo byamuhaye umwanya wo kuba umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu.
Gusa Mugwiza ntiyatanze impamvu yatumye yegura uretse kuvuga ko ari impamvu ze bwite.
Ukwegura kwe kuje gukurikirana n’ukwa komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango yegujwe kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2018, kubera amakosa n’imikoranire.
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, Perezida Kagame yari yabajije impamvu bamwe mu badindiza gahunda za Leta baguma mu mirimo ntihagire ubakoraho.
Ohereza igitekerezo
|
Kuki abayobozi bakomeje kwegura ? nyabihu ikeneye abayobozi bashoboye.