Umuyobozi wa RGB yasuye ibikorwa bitandukanye muri Musanze

Muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, kuri uyu wa mbere tariki 11/02/2013, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yasuye ibikorwa birimo ishuri ryisumbuye ESIR, inyubako y’ubucuruzi ya Kinigi, ikigo nderabuzima cya Gataraga, ndetse aganira n’abaturage.

Ubwo yageragaga mu ishuri ESIR (Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri), Prof. Shyaka Anastase, yashimye uburyo iri shuri ryashyize imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kuko 70% by’abaryigamo ari ab’igitsina gore.

Ishuri ASIR ryashimwe ko abanyeshuri baryigamo 70% ni abakobwa.
Ishuri ASIR ryashimwe ko abanyeshuri baryigamo 70% ni abakobwa.

Uyu muyobozi kandi yanasuye inyubako Kinigi Commercial complex center, aho yabwiye abayikoreramo ko ari igisubizo kuri gahunda y’imiyoborere iganisha ku musaruro (governance for production), kuko babasha kwinjiza amafaranga, agatuma biteza imbere, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Uyu muyobozi kandi yanasuye ikigo nderabuzima cya Gataraga kikiri gishya, ashima uburyo gihagaze, aho yavuze ko kiri ku rwego rwiza, yongeraho ko hakwiye gushimwa umuturage wazanye umushinga wo kubaka iki kigo agatanga n’ubushobozi bwo kubaka, avuga ko n’abandi Banyarwanda bakwiye gufatiraho urugero, aho kumva ko abaterankunga bagomba kuba abanyamahanga gusa.

Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase hamwe n'abayobozi b'akarere ka Musanze, baganira n'abaturage.
Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase hamwe n’abayobozi b’akarere ka Musanze, baganira n’abaturage.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Prof. Shyaka yaganiriye n’abaturage ba Musanze, abibutsa ko imiyoborere u Rwanda rwiyemeje yubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi, arizo imiyoborere yubakira ku baturage bayigiramo uruhare, mu kwigira no kubumbatira umutekano, imiyoborere ishingiye ku baturage, cyane urubyiruko, ndetse n’imiyoborere ishingiye ku kumva ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda bose.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka