Umuyobozi wa RGB aramagana abitwaza Ijambo ry’Imana bakarya iby’abaturage
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Dr Usta Kaitesi, aramagana abitwaza Imana bahanurira abaturage babaka amafaranga, agasaba amadini baturukamo gukumira iyo mikorere.

Dr Kaitesi yabitangaje amaze gutangiza Inama y’abayoboye Itorero Methodiste Libre ku Isi, bahuriye mu Rwanda kuva ku wa 26 Ukwakira 2023.
Yagize ati "Abenshi bakoresha Ijambo ry’Imana ariko atari Imana bagambiriye, ahubwo bagamije inyungu zabo bwite, akaba ari yo mpamvu bakangisha abantu. Ku babikora umuturage w’Umunyarwanda ararinzwe, inzego z’amadini ni ngombwa ko bakurikirana abayoboke babo n’uburyo bakora."
Dr Kaitesi abuza abantu gushaka Imana "nk’aho ari ikintu utakwibonera, buri muntu akaba afite ubushobozi bwo gushaka Imana atayibwiwe n’undi, birakuyobera igituma abantu barabaye abanyantege nke cyane, ku buryo umuntu ababeshya bakemera."

Dr Kaitesi asaba abaturage na bo gushishoza kuko ngo Imana yakira amaturo y’abantu, ariko ko bitari ngombwa kuyishyura kugira ngo ibakorere ibyo igomba kubakorera.
Dr Kaitesi avuga ko Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ari umufatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ariko ko bagomba kongera imbaraga mu kurwanya ubukene n’igwingira.
Umuyobozi Mukuru w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Samuel Kayinamura, avuga ko inama ihuje abakuru b’iri torero ku Isi, irimo gushaka uburyo abakizwa bakwiyongera.

Itorerero Methodiste Libre ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1942, ubu rikaba rifite abayoboke 520,278
Ohereza igitekerezo
|
Ni ikibazo gikomeye.Abajya mu nsengero,baha amafaranga yabo Pastors babizeza ko babasengera,ibibazo byabo bigashira:Inyatsi,Umwaku,Abadayimoni,kubona akazi, inzu,umugabo,visa,gukira indwara,etc...Hali n’abavuga ko "bazura abantu bapfuye".Nyamara Yesu bavuga ko bakorera,yasabye abakristu nyakuli "gukorera Imana ku buntu".Nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu,nta mafaranga yasabaga.Ahubwo yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Abakristu nyakuli,n’uyu munsi bakorera imana ku buntu.Kandi barahali.Urugero ni abayehova batajya basaba icyacumi cyangwa umushahara.