Umuyobozi wa RCA yahagaritswe ku mirimo
Yanditswe na
Ernestine Musanabera
Prof. Harelimana Jean Bosco wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), yahagaritswe ku mirimo ye, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Prof. Harelimana Jean Bosco
Iyo baruwa iragira iti “Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri muri 2015 mu ngingo yaryo ya 112, Umuyobozi wa RCA Prof. Harelimana Jean Bosco ahagaritswe ku buyobozi kuva tariki ya 28 Mutarama 2023”.
Harelimana yemereye Kigali Today ko ayo makuru ari ukuri, ko yabonye ibaruwa imuhagarika mu mirimo.
Indi baruwa nanone yavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ivuga ko Pacifique Mugwaneza agizwe umuyobozi w’agateganyo wa RCA.


Ohereza igitekerezo
|
Ntako atagize rwose yari akwiye guhindurirwa Indi mirimo kuko arashoboye cyane.
Yari ashoboye bamuhe ahandi rwose imyaka itanu yrakamazeho nimyinshi ntako atagize
prof BOSCO YARASHOBOYE CYANE KUKO YAGIYE afite experience mubyo yararimo kd ni umuhanga .
isubirire muri INES RUHENGERI ujye kwigisha n’ubundi nibyo warumenyereye nyine, none amazi asubiye iwabo wa mbeho!
isubirire muri INES RUHENGERI ujye kwigisha n’ubundi nibyo warumenyereye nyine, none amazi asubiye iwabo wa mbeho!
Arashoboye pee,akwiye akandi kazi
Ntabidasanzwe. Yari ashoboye bamuhe ahandi.