Umuyobozi wa PS-Imberakuri ahagarariye u Rwanda mu bakurikirana amatora muri Amerika
Mukabunani Christine uyobora ishyaka PS-Imberakuri niwe munyapolitiki wo mu Rwanda watoranyijwe kujya gukurikirana amatora ya Perezida ateganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 06/10/2012.
Mukabunane nk’umwe mu bayobozi b’amashyaka ukiri muto yagiye ahagarariye u Rwanda muri gahunda yiswe Young Africa Leaders (abayobozi bato bo muri Afurika).
Uyu muyobozi umaze ibyumweru bitatu muri Amerika avuga ko amaze kwigira byinshi mu myiteguro y’aya matora kuko yashoboye gukurikirana kwiyamamaza kw’abahatanira kuyobora Amerika kandi ngo yiteguye gusangiza Abanyarwanda ubumenyi bwinshi azavana muri icyi gihugu ku byerekeye amatora.
Mukabunane avuga ko azagaruka mu Rwanda nyuma y’aya matora amaze kureba uko bizagenda hagati y’abayoboke ba Mitt Romney na Barack Obama barimo guhatanira uyu mwanya.
Mukabunane akoze uru rugendo rwo kureba amatora ya Perezida wa Amerika, mu gihe u Rwanda narwo rwitegura amatora y’abadepite muri Nzeri umwaka utaha.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutubwire amatora yarangiye byagenze bite.
Ese ahagarariye iyihe ko numva hari ibice bibili uyu ahagarariye ikihe.
Hahahahahaaaaa...! Sinari nzi ko natwe twohereza indorerezi gukurikirana amatora yabo! Yatoranyijwe na nde? Bagendeye kuki? Ubunararibonye afite ni ubuhe?
Birashimishije gusa kdi azitware neza coulage