Umuyobozi wa PS-Imberakuri ahagarariye u Rwanda mu bakurikirana amatora muri Amerika

Mukabunani Christine uyobora ishyaka PS-Imberakuri niwe munyapolitiki wo mu Rwanda watoranyijwe kujya gukurikirana amatora ya Perezida ateganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 06/10/2012.

Mukabunane nk’umwe mu bayobozi b’amashyaka ukiri muto yagiye ahagarariye u Rwanda muri gahunda yiswe Young Africa Leaders (abayobozi bato bo muri Afurika).

Uyu muyobozi umaze ibyumweru bitatu muri Amerika avuga ko amaze kwigira byinshi mu myiteguro y’aya matora kuko yashoboye gukurikirana kwiyamamaza kw’abahatanira kuyobora Amerika kandi ngo yiteguye gusangiza Abanyarwanda ubumenyi bwinshi azavana muri icyi gihugu ku byerekeye amatora.

Mukabunane avuga ko azagaruka mu Rwanda nyuma y’aya matora amaze kureba uko bizagenda hagati y’abayoboke ba Mitt Romney na Barack Obama barimo guhatanira uyu mwanya.

Mukabunane akoze uru rugendo rwo kureba amatora ya Perezida wa Amerika, mu gihe u Rwanda narwo rwitegura amatora y’abadepite muri Nzeri umwaka utaha.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 4 )

Mutubwire amatora yarangiye byagenze bite.

NDUMVIRIYYE CPRIEN yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ese ahagarariye iyihe ko numva hari ibice bibili uyu ahagarariye ikihe.

uhu yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Hahahahahaaaaa...! Sinari nzi ko natwe twohereza indorerezi gukurikirana amatora yabo! Yatoranyijwe na nde? Bagendeye kuki? Ubunararibonye afite ni ubuhe?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Birashimishije gusa kdi azitware neza coulage

inus-Rh yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka