Umuyobozi wa Polisi ya Sudani y’Amajyepfo yemeza ko u Rwanda arufata nk’ishuri

General Pieng Deng Kuol, Umuyobozi w’igipolisi cya Sudani y’Amajyepfo, aratangaza ko kuza mu Rwanda ari icyubahiro kuri we kuza mu Rwanda bimuhesha icyubahiro kuko, mu Rwanda ahafata no kuza mu ishuri aho yigira ibyananiye abandi ko bishoboka.

Gen. Deng Kuol uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yabitangaje ubw oyakirwaga na mugenzi we w’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, aje mu rwego rwo kunoza ubutwerane hagati y’ibihugu byombi.

Gusa Gen. Deng Kuol yaboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo bwabaye hafi igihugu cye cyari kikivuka, mu gihe ibindi bihugu byinshi byagifataga nk’ikitazagira icyo kimarira kubera intambara zari zaragishejeshe.

Yavuze ko Sudani icyemeye cyane kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda kubera ibyo yise ibitangaza rwabashije kugeraho, nyuma y’ibihe rwaciyemo. Ati: “Iyo hagize umuntu wacu uza mu Rwanda tubifata nk’aho aba aje mu ishuri aje kwiga kubera ibitangaza mwakoze”.

Yakomeje avuga ko yiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho mu masezerano basinyanye n’u Rwanda mu kwezi kwa 08/2012, kuko yizeye ko igihugu cye kizabyungukiramo.

IGP Gasana we yatangaje ko iguhugu cya Sudani y’Amajyepfo nk’igihugu kiri mu karere u Rwanda ruherereyemo ari ngombwa ko habaho ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikomeza kwiyongera.

Yavuze ko ku bw’ibyo, hasinywe amasezerano yo gufatanya aho u Rwanda rwahuguye ikipe y’abapolisi b’Abanyasudani barenga 20. Rukaba runateganya kohereza abandi Banyarwanda bagera kuri 18 mu guhugura Abanyasudani y’Amajyepfo nabo bakazahugura bagenzi babo.

Bakazibanda mu iperereza, umutekano wo mu muhanda, umutekano w’abaturage muri rusange, Ikoranabuhanga n’itumanaho n’uburyo amabwiriza atangwa, nk’uko IGP Gasana yakomeje abisobanura.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka