Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yashimye imyitozo itangirwa mu ishuri rya Polisi i Gishari

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu aba bashyitsi barimo kugirira mu Rwanda.

Muri iryo shuri bakiriwe n’umuyobozi waryo, CP Robert Niyonshuti, yishimiye abashyitsi ku kuba bahisemo kuza gusura Polisi y’u Rwanda bakanahitamo gusura ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), bakirebera imyitozo ihatangirwa.

Yagize ati “Uru ruzinduko rwanyu rufite agaciro gakomeye kandi amasezerano y’ubufatanye mwasinyanye na Polisi y’u Rwanda ni ingenzi cyane. Azadufasha kungurana ubumenyi mu bapolisi bacu nk’uko mwaje gusura iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye ku bapolisi”.

CP Niyonshuti yeretse abashyitsi ibice bitandukanye bigize ishuri ry’amahugurwa ariko cyane cyane basuye ahatangirwa imyitozo yo kumasha (range ground), ndetse banasura abapolisi bari mu myitozo ibategura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro (FPU).

Ahakorerwa imyitozo yo kumasha basuye inzu ikorerwamo iyo myitozo ndetse banerekwa ahakorerwa imyitozo nk’iyo ariko noneho yo ikorerwa hanze. Aho hose habaga hari abapolisi bakora imyitozo ijyanye no kumasha (kurasa).

Commissioner of Police Holomo Molibeli, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yajyaga ayumva amateka yayo mu bikorwa byayo mu gihugu imbere ndetse no hanze y’u Rwanda, cyane cyane mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro, ariko kuri iyi nshuro yagize amahirwe yo kwibonera ahaturuka ibyo bigwi.

Ati “Najyaga numva mu itangazamakuru n’ahandi hatandukanye abantu baganira ku bigwi bya Polisi y’u Rwanda, nanjyaga numva ukuntu bavugwaho ubunyamwuga, ikinyabupfura n’umurava bikantera amatsiko yo kubasura. Uyu munsi njye n’intumwa turi kumwe twagize amahirwe yo gusura ahatangirwa imyitozo itandukanye harimo n’abitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye”.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ari urwego afatiyeho ikitegererezo. Yavuze ko amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’iya Lesotho ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, akubiyemo ibijyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Yavuze ko ayo masezerano hari icyo azafasha impande zombi.

Ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yatangiye gusura Polisi y’u Rwanda, aho ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka