Umuyobozi wa Polisi ya Gambia yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukuboza 2024 yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia, Gen Seedy Muctar Touray ku cyicaro gikuru cya Polisi, ku Kacyiru.
Uyu muyobozi n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byagarutse ahanini ku bikorwa Polisi y’u Rwanda ikora birimo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse n’ibindi bikorwa byunganira Leta mu mibereho y’abaturage.
IGP Namuhoranye yavuze ko ubucuti n’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia ari intambwe ishimishije kandi ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda ari andi mahirwe ku mpande zombi yo kunoza umubano no kwagura ubufatanye.
Yagize ati: ”Hari icyizere ko iyi nama izafungura imiryango myinshi y’ubufatanye, ifashe no mu guharura inzira nziza yo gukomeza kungurana ubumenyi, gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye bukomeye. Gufatanyiriza hamwe, bizadufasha gushakira ibisubizo bikwiye ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura uko Isi irushaho gutera imbere.”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe dutangiye iki gika gishya cy’ubufatanye, intego yacu igomba kwibanda ku kubaka imbaraga n’ubushobozi bikenewe kugira ngo duhangane n’ibibazo by’umutekano rusange mu bihugu byacu byombi.”
IGP Namuhoranye yasobanuye ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gushyira hamwe imbaraga no gutegura ingamba nziza zo kugera ku ntego ihuriweho, hatezwa imbere ubufatanye no guharanira icyerekezo kimwe, ashimira ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwashyizeho umurunga w’ubucuti ubu bufatanye buzubakiraho.
Gen Touray mu ijambo rye, yavuze ko igihugu cye kiri mu rugendo rwo kuvugurura inzego z’umutekano zirimo na Polisi ya Gambia (GPF) abereye umuyobozi, bityo ko ari amahirwe yo kubaka ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo hirya no hino ku Isi zirimo na Polisi y’u Rwanda.
Yagaragaje ko bishimiye cyane kubona no kungukira byinshi ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwagezeho, ashimira ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko bwatumye Polisi y’u Rwanda ibasha kwiyubaka no kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Muri uru ruzinduko, Gen Touray n’itsinda ayoboye, biteganyijwe ko bazasura amwe mu mashami n’amashuri ya Polisi hirya no hino mu gihugu.
Muri ibi biganiro kandi, Polisi y’u Rwanda yasangije iya Gambia ibikorwa byatanze umusaruro imaze kugeraho harimo kugabanya impanuka zo mu muhanda hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibihugu bitandukanye biza mu Rwanda kugira ibyo birwigiraho nka kimwe mu bihugu bifatwa nk’intangarugero mu kwihesha agaciro no guharanira kwigira, ibikorwa byo kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo aho rujya mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, bituma hari byinshi ibindi bihugu byarwungukiraho.
Ku mpande za Polisi z’ibihugu byombi hazakomeza ufatanye hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Uretse kuba iri tsinda ryagendereye Polisi y’u Rwanda, ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza, kuko tariki ya 14 Kamena 2022, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri iki gihugu ikaba ihagarariwe na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga ari nawe uhagarariye u Rwanda muri Sénégal, Mali, Guinee Bissau na Cabo Verde.
Ohereza igitekerezo
|