Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’ab’izindi Polisi zo muri Afurika baganiriye ku bibazo birebana n’umutekano
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu bihe bitandukanye yakiriye bamwe mu bayobozi bagera ku 10 baje bahagarariye Polisi z’ibihugu byabo, kugirango baganire ku bibazo birebana n’umutekano.
Uwo mubonano wibanze ku kurebera hamwe uko barwanya cyane cyane ibyaha ndengamipaka, n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga wabaye ubwo aba bayobozi bari mu nama y’iminsi 2 y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara iri kubera mu Rwanda.
Abo bayobozi ba Polisi zitandukanye yabonanye nabo baturuka muri Seychelles, Zambia, Afurika y’Epfo, Nigeria, Angola, Eritrea, Ghana, Ethiopia, Lesotho na Mozambique.

IGP Gasana yashimiye abo bayobozi kubera imikoranire myiza isanzwe iranga Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibihugu byabo, aboneraho n’umwanya wo kubabwira ko hakenewe ubufatanye burenzeho mu rwego rwo gushakira umutekano uzesuye abatuye ibihugu byacu.
Akaba yasabye ko ubu bufatanye bwagaragarira cyane cyane mu guhanahana ubumenyi.
Yanababwiye ko guhanahana amakuru n’ubunararibonye, bizatuma Polisi z’ibihugu byacu zongera ubushobozi, zigakumira ibyaha bitaraba, ndetse n’ababikoze bagatabwa muri yombi, bagashyikirizwa ubutabera.
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia Madamu Stella Libongani, yashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda ifasha Polisi ya Zambia mu rwego rwo kuyongerara ubushobozi ibinyujije mu mahugurwa atandukanye iha abapolisi ba Zambia.

Polisi y’u Rwanda iteganya gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Zambia mu rwego rwo gufatanya mu nzego zitandukanye.
IGP Gasana yagize ati: “Turashima Polisi ya Zambia, kubera uburyo dukorana bya hafi mu guharanira amahoro arambye”.
IGP Libangoni nawe yavuze ko abanyabyaha batagira umupaka, akaba ariyo mpamvu kuba nyamwigendaho mu rwego rw’umutekano ndetse no mu zindi nzego byorohereza abantu nk’abo kwishora mu byaha, akaba yavuze ko ariyo mpamvu ubufatanye ari ingenzi kugirango barwanywe kandi bafatwe.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
umutekano tutawufite ntitwatera imbere niyo mpamvu mbashishikariza kuwubungabunga
biragaragara ko polisi y’ u RWANDA ifite amasomo iha abayisuye ninayo mpamvu abayisura baba benshi, komereza aho polisi yacu