Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani na Ambasaderi w’icyo gihugu basuye Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi na Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti n’itsinda ribaherekeje, ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, basuye ishuli rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni mu ruzinduko rw’akazi umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani akomeje kugirira mu Rwanda kuva ku wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021.

Abo bashyitsi bakigera muri iryo shuli bakiriwe n’umuyobozi mukuru waryo, CP Rafiki Mujiji, wabasobanuriye amavu n’amavuko yaryo ndetse anasobanura imikorere yaryo n’amasomo aritangirwamo.

Abashyitsi basuye ba Ofisiye bakuru baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Africa bahigira amasomo yo kurwego rwo hejuru mu miyoborere (Senior Command Course) n’impamyabumenyi mu kiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

Aganira n’aba bashyitsi CP Mujiji yasobanuye ko iri shuli ryakira kandi rigahugura abapolisi bo mu bihugu bitandukanye ku masomo ya ba ofisiye bakuru kandi hakaba hanigishirizwa abanyeshuli baza ari abasivili nyuma bakazaba ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda mu gihe barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye.

Yasoje avuga ko iri shuli rigirana imikoranire n’izindi nzego z’umutekano aho rihugura abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu masomo ajyanye n’amategeko no kugenza ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi, aganira na ba Ofisiye bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye, yababwiye ko anejejwe no kuza gusura iryo shuri agasanga hari ba Ofisiye bari ku masomo abasaba kuzaba umusemburo w’umutekano uhamye.

Yagize ati "Nejejwe no kuza gusura iri shuri nkabasanga muri mu masomo, ndizera ko murimo guhabwa amasomo azababera umusemburo w’umutekano uhamye no guharanira iterambere mu bihugu mwaturutsemo byo ku mugabane wa Afurika. Nk’ibisanzwe turizeza ubufatanye bw’u Butaliyani n’u Rwanda mu guteza imbere Polisi, iy’u Rwanda imaze kutwugukiraho byinshi kandi natwe hari ibyo tubungukiraho, turishimye kandi tubifurije amasomo meza".

Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani bafitanye amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka