Umuyobozi wa PAM yagaragaje impungenge z’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo

Ertharin Cousin, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM), kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20/07/2013 yageze mu Rwanda anyuze mu karere ka Rubavu, aravuye muri Congo mu rugendo rwo kureba uburyo impunzi ziri mu nkambi ya Mugunga ya mbere zibayeho nyuma y’imirwano imaze iminsi ibera mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Madame Ertharin akigera mu Rwanda akaba yihutiye gusura impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira kureba uko zibayeho. Yashimiye u Rwanda kuzitaho n’ubwo zamutangarije ko zitabayeho neza zikamusaba ko yazikorera ubuvugizi mu gihugu cyabo hakagaruka amahoro.

Ertharin avuga ko ubutumwa impunzi zo muri Congo zamuhaye ari ugushakirwa amahoro zigasubira mu byabo, kuko aho zibaye zihamaze iminsi kandi zitabayeho neza.

Mu nkambi ya Nkamira abana bamuhaye ikaze bamwishimiye.
Mu nkambi ya Nkamira abana bamuhaye ikaze bamwishimiye.

Impunzi ziri mu Rwanda zikaba zabimusabye zimubwira ko zahunze ibikorwa by’ihohoterwa bakorewe n’imitwe yitwaza intwaro nka FDLR, Mai Mai Nyatura hamwe n’ingabo za Congo zibahora kuba bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bimwe mu bibazo impunzi ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zamugejejeho birimo kuba 86% bari muri iyi nkambi ari abagore n’abana nyamara ngo abana ntibiga.

Ubwo yaravuye mu gihugu cya RDC yinjiye mu Rwanda.
Ubwo yaravuye mu gihugu cya RDC yinjiye mu Rwanda.

Ikindi ngo babaho bacucikiranye ku buryo bagerekerana, bakavuga ko bifuza ko bajyanwa kure kuko n’ibisasu bivugira hafi bibakura umutima kandi ababakuye mu byabo bashobora no kubibarasaho.

Madame Ertharin yavuze k uretse we, isi yose ihangayikishijwe n’umutekano mucye ubuneka mu Burasirazuba bwa Congo kandi ko azaba umuvugizi ku girango amahoro ashobore kugaruka vuba abavuye mu byabo batahe.

Madame Ertharin Yashimye gahunda yo gufasha abana kubona ibyo bakora bigishwa siporo.
Madame Ertharin Yashimye gahunda yo gufasha abana kubona ibyo bakora bigishwa siporo.

Yakomeje atangaza ko mu gihe bitaracyemuka WFP izakomeza kubaba hafi mu gutanga ibiribwa ibifashijwemo n’abafatanyabikorwa bayo nk’u Buyapani igihugu cya kabiri mu gutanga inkunga y’ibigori.

Madame Ertharin yeretswe imibereho y’impunzi asobanurirwa n’uko zakirwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi aho ukomeje gukora akazi katoroshye.

Kuba taliki 27/3/2012 abanyecongo bavuga ikinyarwanda batangira guhohoterwa, abagera 35 327 bahungiye mu Rwanda nubwo abakiriwe na HCR ari 28 357, abenshi bakaba ari abana n’abagore bangana na 86%.

Ambasaderi y'u Buyapani atanga ibiribwa by'ibigori nk'umufatanyabikorwa wa PAM.
Ambasaderi y’u Buyapani atanga ibiribwa by’ibigori nk’umufatanyabikorwa wa PAM.

Abenshi bagejejwe mu Rwanda bashyizwe mu nkambi za Kigeme ubu ifite impunzi 18.000, abandi bajyanwa Nyabiheke muri Gatsibo, ubu abari mu nkambi ya Nkamira bagera 9.197 bacucitse mu byumba bito.

Nkuko bigaragazwa n’imibare impunzi z’abanyecongo zivuga ikinyarwanda zahungiye mu Rwanda 27% bavuye Kitchanga, 12.5% bavuye Karolirwe, 10% bavuye Burungu, 6.5% bavuye Nyamitabo, 5.5% bavuye Gisuma naho 38.5% bavuye mu duce twa Masisi, Rutshuro na Kalehe.

Amakuru ava mu bakiriye impunzi mu nkambi ya Nakmira ingero z’abafashe ku ngufu ni 33 naho imiryango yaje yatandukanye nabayo 668 mu gihe abana bizanye ari 299.

Madame Ertharin biteganyijwe ko mu ruzinduko akorera mu Rwanda biteganyijwe ko asura ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Gicumbi, nyuma akazaganira n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka