Umuyobozi wa OMS yasuye ahari kubakwa uruganda rukora inkingo mu cyanya cyahariwe inganda
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasuye ahari kubakwa uruganda rukora inkingo rw’Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, ruherereye mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Dr. Tedros ari mu Rwanda guhera ku wa 18 Ukwakira 2024, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kureba uko ingamba zigamije guhashya icyorezo cya Marburg ziri kubahirizwa.
Dr Tedros, ubwo yasuraga ahari kubakwa uru ruganda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, yari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ndetse n’Umuyobozi wa OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo n’abandi.
Batambagijwe ibice bitandukanye by’uru ruganda rukiri mu mirimo itandukanye yo kurwubaka ndetse banasobanurirwa byinshi birimo n’aho imirimo igeze.

Dr Tedros yari agendereye kureba intambwe igaragara imaze guterwa n’u Rwanda mu guteza imbere ibijyanye n’ubushobozi bwo gukora inkingo n’imbaraga zishyirwa mu bikorwa remezo by’ubuzima ku mugabane wa Afurika.
Perezida Pual Kagame, ku ya 23 Kamena 2022, nibwo yashyize ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa uru ruganda. Ni muri gahunda ikigo cya BioNTech gifitanye n’ibihugu bya Afurika yo gukorera inkingo kuri uyu mugabane.
Mu kubaka uru ruganda, hakoreshwa za kontineri (BioNTainer) ndetse mu gushyiraho ibuye ry’ifatizo, ryashyizwe kuri imwe muri izo nyubako ikaba ari yo izifashishwa mu gukora inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu.

Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane wari usanzwe ukora.
Kugeza ubu u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika ngo byubakwemo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

Ohereza igitekerezo
|