Umuyobozi wa Ngoma ashobora kuba yeguye kubera ibibazo by’amasambu
Birashoboka ko umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyotwagira Francois, yeguye kubera ibibazo by’amasambu y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania muri 2007 ndetse n’isambu yari afite ahahawe ishuri rikuru riri mu mujyi wa Ngoma (INATEK).
Ubwo njyanama y’akarere ka Ngoma yajyaga gusura abaturage birukanwe muri Tanzaniya bavuze ko muri 2009 umuyobozi w’akarere yafashe amasambu y’abantu bane maze ayashyira ku ifamu y’inka ze; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Ngoma Rwamuranga Stephen.
Abaturage birukanwe muri Tanzania muri 2007 bagatuzwa mu isambu ya Leta iri mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavuze ko barenganijwe batagira aho batura kuko umuyobozi yabatwaye amasambu yabo. Umuyobozi w’akarere we yavuzeko ayo masambu yayaguze maze yanga kuyasubiza.
Uretse iki kibazo hari n’iindi sambu Leta yari yarahaye ishuri rikuru rya Kibungo (INATEK) maze kuko Niyotwagira yari afitemo ikibanza avuga ko yahawe na Leta yanga kuyitanga.
Ibi bibazo bimaze kugaragazwa njyanama y’akarere ka Ngoma yashyizeho komisiyo yo kubikurikirana ariko ntiratanga raporo kuri icyo kibazo.
Hari n’andi amakuru avuga ko inzego za Leta zo hejuru zamenye iki kibazo maze zikohereza komisiyo iza kugenzura icyo kibazo.
Niyotwagira Francois asobanura ibyayo masambu yemeraga ko aribyo ayafite ariko ko yayaguze na banyirayo bo mu murenge wa Rurenge. Umuyobozi wa njyanama avuga ko nabyo bitaba binyuze mu mucyo kuko ngo kugura ibyagabwe na Leta mu rwego rw’ubufasha ku bakene abibona nko kunyereza umutungo.
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batujwe mu murenge wa Rurenge kuva muri 2007 nyuma Niyotwagira Francois wari umuyobozi wa Ngoma ahagura muri 2009.
Mu ibaruwa isezera ku mirimo umuyobozi w’akarere ka Ngoma ucyuye igihe yandikiye njyanama yavuze ko yegujwe n’impamvu ze bwite.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Niyigendere sinamwangaga kuko yari amazeho igehe kinini nagende abe aruhuka kuko Ngoma yari ayimaranye igihe
Amatiku arangwira,nkurikije uko numvise Umuyobozi wanjyanama abivuga biriya bintu ni itiku rikomeye,none se umuyobozi w’Akarere ntaburenganzira afite bwo kugura isambu,ko bavuze yuko yaguze nuwaguze n’abaturage ikosa ririhe ikindi abanya kibungo tuzi twese yuko isambu bavuga yuko yatwaye ya UNATEC ni ikibanza yahawe na n’Akarere njyanama iraterana ihatanga ibibanza umukozi w’akarere ajya gupima kandi siwe gusa wahahawe ikibanza hari nabandi bahahawe.icyaha nuko yari kuba yarabifashe kungufu,yari umuntu mwiza gusa aba nye Ngoma mubuze umuntu,naho ubundi Imana yasengaga izamuha akandi kazi
Twe aba Ngoma icyo azize turakizi.