Umuyobozi wa Banki y’Isi yashimye ko inkunga batanze yahinduye ubuzima bw’abahoze ku rugerero
Umuyobozi wa Banki y’Isi, Sri Mulyani uri mu ruzinduko mu Rwanda, yashimye ko inkunga bageneye u Rwanda mu mishinga y’ubuhinzi no gusubiza mu buzima abahoze ku rugero yabafashije kwiteza imbere.
Nyuma yo kwinjira mu Rwanda avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2015, yasuye umushinga w’ubuhinzi wo guca amaterasi mu Karere ka Nyabihu n’Ikigo cya Mutobo gihugurirwamo abavuye ku rugerero.
Sayinzoga Jean uyobora Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC), atangaza ko Banki y’Isi ari umuterankunga mukuru kuva mu w’1998 kandi Banki y’Isi ishima ko inkunga yatanze yagiriye akamaro u Rwanda n’akarere muri rusange.

Kuva mu w’2009 kugeza mu w’2013 gusa, Banki y’Isi hamwe n’abandi baterankunga batanze inkunga ya miliyoni 30.5 z’amadolari akoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya komisiyo birimo no kwigisha imyuga abaserewe mu ngabo n’abitandukanyije n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.
Bigishwa myuga yo kudoda, kubaza, kubaka no gukora ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, banahabwa kandi amafaranga y’igishoro abafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi babonye kugira ngo babashe kububyaza umusaruro.
Hakizimana Jean Marie Vianney ukuriye koperative “Abajyananigihe” ikora ubuhinzi bwa kijyambere, ahagaze imbere y’ameza ariho inyanya, ibinyomoro n’igihaza gipima nk’ibiro 15, avuga ko bahereye ku bumenyi bahawe n’igishoro cy’ibihumbi 5 kuri buri wese bitabiriye guhinga bya kijyambere none bageze kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Yemeza ko buri muryango ubona nibura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 ava mu buhinzi, ku buryo babasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ndetse n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nta kibazo.
Kayitesi Thepohila na we yasezerewe mu gisirikare atangira umwuga wo kudoda. Avuga ko uwo mwuga wamuteje imbere abasha kwiyubakira inzu ya miliyoni eshatu no gutunga umuryango we ku kintu cyose.
Nyuma yo kuganira n’abahoze ku rugerero no kwirebera imishinga y’ubuhinzi, ubworozi, ubudozi ndetse n’ububaji ikorwa n’abahoze ku rugerero, Umuyobozi wa Banki y’Isi yashimye ko inkunga batanze yatanze umusaruro.
Yagize ati “Ndatekereza ko kuza kwirebera uko umushinga uhagaze ari ingirakamaro kuko umushinga dufasha wabashije guha ubumenyi ku bahoze ku rugerero kugira ngo babashe kubaho neza biteze imbere bagire n’icyubahiro aho batuye”.

Akomeza avuga ko inkunga bagenera imishinga izakomeza cyane cyane ijyanye n’ubuhinzi kugira ngo bahange imirimo mishya ndetse banafashe abaturage kwihaza ku biribwa.
Ishami rya Banki y’Isi mu Rwanda rivuga ko Banki y’isi yiyemeje gutera inkunga ingana na miliyoni 753 z’amadolari y’Amerika imishinga yo mu Rwanda 13 n’indi itandatu ihuriweho n’ibihugu byo mu karere.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndizera ko inkunga badutera yabonye ko ikoreshwa neza bityo kuduha indi bikaba ari nk’umweso
Ko batabajyanye no ku societe z’umutekano se? KK Security guard? ko aribo benshi la. Izo societe nazo bajye bazihaho kurayo madolare da barusheho kubahemba atubutse. Ayo madorare bayagabanyije abo yagenewe babona angahe? Byibuza buri muntu yabura igishoro cy’ibihumbi 4oo.000RWF? koko Bose se bafite iyo capacite cyangwa barayangije. Abashinzwe babirebe bigenzurwe kuko simpamya yakoze atatanzwe ibice andi akanjya mu mifuka yabantu batayakwiye.