Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali arasaba abatuye umujyi kwitwararika mu minsi mikuru
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook y’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba umuyobozi w’umujyi wa Kigali, arasaba Abanyarwanda bose batuye n’abagana umujyi wa Kigali kunezerwa ariko bakanibuka kwitwara neza muri iyi minsi mikuru.
Nk’uko yabyiyandikiye abinyujije kuri faceebook tariki 27/12/12, yagize ati “ nk’uko mubizi abantu baranezerwa mu bihe by’impera z’umwaka kuko haba hari iminsi mikuru.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burifuriza abawutuye n’abawugana kugira uburumbuke kandi tugafatanya gukomeza umurego mu bikorwa turimo by’iterambere.
Turabasaba kandi tunabashimira gukomeza kugira ubufatanye burambye mu kubaka Umujyi wa Kigali no kuwuteza imbere.
Umwaka wa 2013 uzababere umwaka w’urwunguko, muzawugiremo ibihe byiza, mwidagadura neza mu minsi mikuru, muzirikana cyane ku by’ingirakamaro. Turasabwa gufatanya gukomeza kurwanya ibyangiza abana n’urubyiruko, tukabikumira aho byaturuka hose”.
Akomeza agira ati “abana batarengeje imyaka 18 y’amavuko ntibemerewe kujya mu tubyiniro, keretse mu bitaramo byihariye na byo bashobora kujyanamo n’ababyeyi babo.
Urubyiruko igihe na bo bagiye mu bitaramo bibareba, barasabwa gutaha kare kandi bakirinda kunywa ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge. Birabujijwe kunywa ibisindisha ku bana bose n’urubyiruko”.
Babyeyi na mwe misanzure, mwidagadure, muhahe mumererwe neza, abacuruza na mwe mucuruze neza ariko kandi mwibuka ko ibyo mukora byose muri iyi minsi mikuru mugomba kuzirikana ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama (ukwezi kwa mbere) 2013 abana bazasubira ku ishuri.
Muzirikane ko na bo bakeneye byinshi bibafasha mu myigire yabo harimo n’amafaranga y’ishuri".
Uyu muyobozi yashoje ubutumwa bwe yifuriza abantu kugira Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2013.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|