Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arihanangiriza abayobozi baka abaturage iby’ikirenga ngo babahe serivisi
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, arihanangiriza abayobozi bo mu ntara abereye umuyobozi, kwirinda gukubirana abaturage kubyo basabwe gukora, kugira ngo babone kubaha serivisi baje gusaba.
Guverineri Munyentwali asaba aba bayobozi ko bajya basaba abaturage kuzuza inshingano zabo igihe cyabugenewe batarinze kubakubirana ku buryo bigera n’aho umuturage yimwa serivisi akeneye.
Ibi uyu muyobozi yabitangaje ubwo yagiranaga inama n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu karere ka Muhanga nyuma y’umuganda ku rwego rw’intara wabereye muri aka karere tariki 25/08/2012.
Uyu muco usanga warakuze cyane nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyiriyeho gahunda y’imihigo, aho abayobozi bakora bashaka kugira ngo bahigure ibyo bahize kuko buri wese aba ashaka kubona amanota ya mbere.
Nk’uko Munyantwali abivuga ngo byaragaragaye ko hari bamwe mu bayobozi bakora ibinyuranije n’itegeko kugira ngo babashe guhigura iyi mihigo.
Munyentwali avuga ko hari aho usanga umuturage ajya gushaka indangamuntu yazanye amafaranga 500 asabwa, umuyobozi akabanza kumusaba kubanza gutanga amafaranga ya mutuelle, umusanzu wa SACCO n’ibindi kugirango abone indangamuntu gusa.
Ati “ibi sibyo, umuturage uzajya abikorerwa ajye ahita ahamagara imimero zashyizwe ku nzugi z’abayobozi”.
Nubwo aya makosa usanga ukunze gushyirwa ku bayobozi, Munyentwali avuga ko hari ubwo baba bananijwe n’abaturage kuko hari abinangira kuzuza inshingano zabo nk’abaturage, bityo n’umuyobozi akabura uko yuzuza ibyo asabwa kugirango ahigure ibyo yahize.
Ibi bituma ariho usanga hari bamwe mu bayobozi bahitamo gukubirana abaturage. Akaba asaba abaturage rero kujya buzuza ibyo basabwa nta maniniza.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|