Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye Dr. Rwirangira Theogene yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza umutungo w’ibitaro

Dr. Rwirangira ubusanzwe yatawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rikagaragaza ukunyereza umutungo muri ibi bitaro yari abereye umuyobozi.

Ibitaro bya Kibuye nibyo Dr. Rwirangira yari asanzwe ayobora.
Ibitaro bya Kibuye nibyo Dr. Rwirangira yari asanzwe ayobora.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu Muyobozi yemejwe n’umuyobozi w’akarere Ndayisaba Francois mu kiganiro yagiranye na kigalitoday.

Yagize ati “Nibyo koko uyu muyobozi w’ibitaro twamenye ko yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’inyereza (detournement).”

Uyu muyobozi atawe muri yombi nyuma y’abandi bari bafatanyije kuyobora ibi bitaro nabo bari mu maboko y’ubutabera aribo Byiringiro Appolinaire, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu bitaro bya Kibuye na Tuyisabe Floride ushinzwe amasoko ya Leta.

Aba bayobozi bose bakurikiranyweho ibyaha birimo ibyagaragaye mu igenzura ryakozwe ku mitangire y’amasoko ya Leta n’imikoreshereze y’umutungo.

Hari habanje kubaho igenzura ryakozwe n’akarere ariko rikagaragaza ko nta kibazo kiri mu mikoreshereze y’imari muri ibi bitaro. Nyuma nibwo iyakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ryagaragaje ayo makosa.

NDAYISABA Ernest

Ibitekerezo   ( 3 )

BYARATINZE KUKO NW BYINTANGARUGEROABAYOBOZI NKABO BAKABAYE BAHANWA

ALEX yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

nibakomeze bagenzure kuko nahandi nuko bimeze

Gasimba yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

ko leta yagerageje guhemba neza ba docteur kubera akamaro bafitiye society none bakaba barimo kuyihemukira tuzabagire dute?

kagarama yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka