Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe yafunzwe akekwaho guhisha amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside

Umuyobozi uhagarariye Ibitaro bya Gitwe mu mategeko, Urayeneza Gerard, n’abandi bantu barindwi batawe muri yombi bakekwaho guhisha amakuru ku mibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, yemereye Kigali Today ko abo bantu bafunzwe, bakaba bakurikiranyweho guhishira amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu bitaro bya Gitwe biherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, hamaze kuboneka imibiri 10 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho abaturage batanze amakuru ku byahabereye muri icyo gihe.

Igikorwa cyo gushaka iyo mibiri cyatangiye ku wa kane tariki 11 Kamena 2020, inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikaba zarafatanyije n’abaturage bashakira mu cyobo cyari kiri muri ibyo bitaro, ari ho babashije kubona iyo mibiri 10 ariko ngo igikorwa kirakomeje.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse aganira na Kigali Today, yavuze ko kuri ibyo bitaro hari bariyeri mu gihe cya Jenoside kandi yiciweho abantu ari ho bahereye bibaza aho imibiri yabo yashyizwe.

Agira ati “Imbere y’ibitaro bya Gitwe nubwo bitari byatangira gukora, hari hari bariyeri y’interahamwe mu gihe cya Jenoside, hakaba hari abantu bagiye bahicirwa. Abaturage rero ni ho bahereye bavuga bati ese abantu biciwe hano bashyizwe he, ni ko kwibuka cya cyobo cyari cyaracukuwe aba ari ho duhera dushaka bityo imibiri turayibona”.

Yongeraho ko igikorwa gikomeje kugira ngo barebe ko hari indi mibiri yaboneka kuko ngo hari abarokotse Jenoside bakivuga ko babuze imibiri y’ababo bahiciwe, ikindi kandi ngo bafite icyizere cyo kugira indi babona kuko abaturage bafite ubushake bwo gutanga amakuru nubwo haciye igihe kirekire.

Imbogamizi bafite muri icyo gikorwa ngo ni uko ari ahantu ku musozi hakomeye cyane kuhahinga ariko ngo ntibacika intege kuko n’inzego z’ubuyobozi kuva ku karere kugera ku isibo bafatanyije kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri ubuyobozi nibukore akazi kabwo kuko Aho muri gitwe ntibavuga kubyahabereye. No mugihe cyokwibuka biba arinko kurangiza umuhango kuko uba ubona arinintu bitabareba . Kandi ahanini nibo baba bayoboye icyogikorwa . Rero hashakishwe nahandi

Alias yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Murakoze kurayo makuru mutanze,kandi rwose nabandi nibabe intwari bavugishe ukuri,maze izo nzirakarengane zirenganurwe,hari benshi bazira munyangire,birababaje,
Genda rwanda warakubititse.

karisa yanditse ku itariki ya: 15-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka